Siporo

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kwandura Coronavirus, bageze kuri 12

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kwandura Coronavirus, bageze kuri 12

Umubare w’abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ukomeje kwiyongera aho ubu abamaze kwandura bageze kuri 12.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku mukino wa shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC 1-1 i Rubavu, ni bwo byamenyekanye ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, icyo gihe bari 4.

Bahise baza mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera umwiherero abakinnyi bose bajya mu kato abanduye bahita bajyanwa ukwabo kwitabwaho n’abaganga.

Icyo gihe kandi hari n’urundi rutonde rw’abakinnyi 9 bikekwa ko nabo banduye aho bahise babapima, amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri abo bakinnyi bose 9 bapimwe, 8 basanze banduye umwe ari we muzima, nabo bakaba bahise bajyanwa kwitabwaho.

Biteganyijwe ko uyu munsi n’abandi bakinnyi batapimwe ari bwo bari bujye gufatirwa ibipimo kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwabo buhagaze ni ba nta wundi urimo wanduye.

Uku kwandura kw’abakinnyi ba Rayon Sports byatumye umukino w’umunsi wa 2 bagombaga gukina na Bugesera FC ejo hashize ku wa 2 uhindurwa ikirarane.

Umubare w'abakinnyi ba Rayon Sports banduye ukomeje kwiyongera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Suzane
    Ku wa 8-12-2020

    Imana itabare Gikundiro.

  • ibrahimnshimiyimana
    Ku wa 8-12-2020

    Rayon niyihangane kd b

    ayihane bihanukiriye kuko nindangarecyane
    mubamwakozekutujyererahotutari

IZASOMWE CYANE

To Top