Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kwinjira mu mukino wa Gasogi United agahimbazamusyi kari mu isogisi
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemerera abakinnyi b’iyi kipe kuzahabwa agahimbazamusyi mbere y’umukino wa Gasogi United, bagakina bafite amafaranga.
Rayon Sports izacakirana na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri saa 19h mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, watumye bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bahura ngo barebe uburyo bafasha ikipe cyane ko umuyobozi wa yo, Cpt Rtd Uwayezu Jean Fidele yeguye.
Biyemeje kuba hafi y’ikipe bagafasha Ngoga Roger, visi perezida utaragaragaye cyane, bakusanyije miliyoni 15 zo gutegura umukino wa Gasogi United na Rutsiro FC, aya akiyongera ku ya Special Team.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya mafaranga bamaze kuyashyikiriza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bivugwa ko agahimbazamusyi kuri uyu mukino ari ibihumbi 100 Frw.
Abakinnyi bakaba basezeranyijwe ko bagomba kuyahabwa mbere y’umukino bakajya mu kibuga bayafite kuko bijeje intsinzi.
Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kuko uzaba ari wo mukino wa mbere itsinze muri shampiyona y’uyu mwaka kuko indi mikino ibiri ya mbere yayinganyije.
Ibitekerezo
Niyomukesha
Ku wa 21-09-2024Ndabakunda cyane