Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bavuga rumwe n’umutoza Julien Mette bitewe n’uburyo abakinishamo ari na yo ntandaro bavuga yo gutakaza imikino imwe n’imwe.
Uyu mufaransa waje mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, yafashije Rayon Sports yatakazaga bya hato na hato kongera gutsinda ubu ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo shampiyona yagiye ariko iracyari muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro ndetse ubuyobozi bukaba bunifuza kumwongera amasezerano.
Gusa guhera ku mukino w’umunsi wa 25 batsinzwemo na APR FC 2-0 ntabwo abakinnyi bishimiye uburyo yakinishije iyi kipe aho yakinnye akoresha abagarurira 3, yakinnye sisiteme bakunda kwita 3-5-2.
Rayon Sports yakurikijeho Mukura VS iyitsindira i Huye bigranye 1-0, nabwo yari yakinnye n’ubundi iyi sisiteme, abakinnyi batashye biciraguraho.
Byahumiye ku mirari ubwo yongeraga gukina iyi sisiteme ejo hashize ku wa kane tariki ya 4 Mata 2024 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona bakiriyemo Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium.
Byaje kuba bibi kuko iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda yabatsindaga itababariye ibitego 3-1, bigaragara ko ibitego byose ari amakosa y’ubwugarizi.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu kibuga bivovota kubera imikinishirize y’umutoza aho bavuga ko ari yo yatumye batakaza umukino.
Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bakuru mu ikipe bamwegereye bakamubwira ko gukina ubu buryo batarabwitoje bitegura shampiyona ngo babumenyere ahubwo akabibahinduriraho shampiyona igeze ahakomeye bitapfa gukunda ariko we ntiyabyumva.
Ibitekerezo