Amakuru aravuga ko rutahizamu wa Bugesera FC, Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Jojea Kwizera ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kongerwa mu ikipe y’igihugu yitegura Benin na Lesotho.
Mu minsi ishize ni bwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Jojea Kwizera (ufite inkomoko mu Rwanda, uvuka kuri se w’Umunyarwanda witabye Imana, nyina akaba akomoka muri DR Congo) na Ani Elijah wasabye ubwenegihugu bazaba bari mu ikipe izikina na Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ubwo umutoza Frank Spittler yahamagaraga abakinnyi 37 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura iyi mikino 2, ntabwo aya mazina yagaragayeho.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impamvu hari ibyangombwa batarabona ariko biri hafi kuboneka ndetse tariki ya 25 Gicurasi ubwo Kwizera azaba amaze gukina wa Louisville City azihita afata indege aza mu Rwanda gufata passport ye ubundi akomezanye na bagenzi be.
Iki kibazo ni nacyo cyatumye rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah watsinze ibitego 15 na we atagaragara ku rutonde ariko akaba yarahamagawe.
Uyu mukinnyi wasabye ubwenegihugu, bivugwa ko Passport ye (urwandiko rw’inzira) itaraboneka ariko biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka yamaze gutungana ari yo mpamvu agomba kwerekeza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu uzatangira tariki ya 20 Gicurasi.
Amavubi afite umukino na Benin tariki ya 6 Kamena 2024 ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024, ni imikino yo mu Itsinda C ry’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ibitekerezo