Siporo

Abakinnyi bafite amahiwe menshi yo gutandukana na APR FC

Abakinnyi bafite amahiwe menshi yo gutandukana na APR FC

Iyo umwaka w’imikino urangiye, amakipe aba agomba kwiyubaka akazana amaraso mashya, haba hari n’ababa bagomba gusezererwa bitewe n’umusaruro batanze, ni mu gihe abandi baba bifuzwa n’andi makipe kubera ibikorwa bakoze, kugeza ubu muri APR FC hari abakinnyi babiri bafite amahirwe menshi yo kurekurwa bakajya kwishakira andi makipe.

APR FC ni imwe mu makipe iyo umwaka w’imikino urangiye akora isuzuma, ikagira abo yongerera amasezerano, ni mu gihe hari nabo irekura bitewe n’umusaruro muke.

Mu bakinnyi iyi kipe ishobora kurekura, ku ikubitiro hari umuneyzamu Rwabugiri Umar usoje amasezerano ye muri iyi kipe.

Yayinjiyemo muri 2019 avuye muri Mukura VS, aza ari umunyezamu wa mbere, bitewe n’amakosa yagiye akora yaje gutakaza uyu mwanya ufatwa n’umwana ukiri muto Ishimwe Jean Pierre wari umunyezamu wa 3.

Undi ni Mushimiyimana Mohammed, na we ari ku musozo w’amasezerano ye, yaje muri iyi kipe avuye muri Police FC ariko ntabwo yigeze abona umwanya wuhagije wo gukina ndetse na muke yahawe ntabwo yigeze yemeza umutoza Adil Erradi. Uyu musore byagorana ko yakongererwa amasezerano.

Aba bakaba biyongera kuri Bukuru Christophe wamaze kwirukanwa n’iyi kipe bitewe n’ikinyabupfura gike.

Hari andi mazina yagiye avugwa ko ashobora kurekurwa nka Nizeyimana Djuma, Buteera Andrew na Itangishaka Blaise ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi iyi izabagumana kuko nka Buteera aracyafite n’amasezerano.

Mushimiyimana Mohammed ni umwe mu bakinnyi bagomba gutandukana na APR FC
Rwabugiri Umar na we nta gihindutse azatandukana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top