Siporo

Abakinnyi bagera kuri 13 ba Rayon Sports basoje amasezerano, abongererwa ni mbarwa

Abakinnyi bagera kuri 13 ba Rayon Sports basoje amasezerano, abongererwa ni mbarwa

Mu gihe habura ibyumweru 2 ngo shampiyona umwaka wa 2021 irangire, abakinnyi ba Rayon Sports benshi barimo gusoza amasezerano yabo mu gihe abasobora kongererwa ari mbarwa.

Uko byagenda kose iyo umwaka w’imikino urangiye hari abakinnyi baba bagomba gusohoka mu ikipe hakinjiramo abandi, yaba asoje amasezerano, abo ikipe yirukanye ndetse n’abo andi makipe ashobora kurambagiza bakaba bagurishwa.

Uyu munsi inkuru yacu iragaruka muri Rayon Sports aho abakinnyi bayo bagera kuri 13 basoje amasezerano ariko abashobora kongererwa ni bake kuko iyi kipe yifuza gukora impinduka, hari n’abo izirukana bagifite amasezerano.

Ku ikubitiro, kapiteni w’iyi kipe Rugwiro Herve wayigezemo muri 2019 avuye muri APR FC, yasinye imyaka 2, nyuma y’uyu mwaka w’imikino azaba asoje amasezerano ye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu myugariro ashobora kongererwa amasezerano ariko mu gihe abandi bakinnyi iyi kipe yifuza bakina ku mwanya we bataboneka, ku isonga haravugwa Emery Bayisenge.

Myugariro Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2020 aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice ubu akaba ari ku musozo w’amasezerano ye. Uyu mukinnyi ikipe nta gahunda ifite yo kumwongerera amasezerano cyane ko no mu gihe ahamaze nta mwanya uhagije wo gukina yabonye.

Ndizeye Samuel ukina mu bwugarizi na we ari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports amaze imyaka 2 akinira. Na we ntabwo ari k’urutonde rw’abo iyi kipe yifuza kongera amasezerano.

Habimana Hussein Eto’o, umwe mu basore bayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe muri iyi shampiyona, na we aracyashidikanywaho ko ashobora kongererwa amasezerano.

Sekamana Maxime, yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2019 avuye muri APR FC, ubu arimo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe ikunzwe mu Rwanda. Bitewe n’uburyo yagoranye n’iyi kipe ayishyuza amafaranga ye, biragoranye ko yakongera amasezerano.

Nshimiyimana Amran nawe yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri 2019 ubwo yari yirukanywe muri APR FC na we asoje amasezerano akaba na we ari mu bakinnyi batazongererwa amasezerano.

Rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert wageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 avuye muri Pepiniere FC, asoje amasezerano ye ndetse iyi kipe yifuza kumwongerera amasezerano ariko we ntabikozwa, bivugwa yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC.

Undi mukinnyi uri k’umusozo w’amasezerano ye ni Luvumbu Hertier ukomoka muri DR Congo wasinyiye iyi kipe mu mpera za Mata 2021, ayisinyira kuyikinira shampiyona ya 2021 igomba gukinwa amezi 2. Uyu ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifuza kongerera amasezerano.

Intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, Sugira Ernest na we yatijwe umwaka umwe ari nawo yari asigaraniye APR FC, akaba arimo kuwusoza ariko amakuru avuga ko nta masezerano azongererwa kandi ngo afite amakipe hanze amwifuza.

Mu mpera za Mata 2021, Muhire Kevin na we yasinyiye Rayon Sports amezi 2 ya shampiyona, na we azaba asoje amasezerano ye nyuma ya shampiyona.

Uyu mukinnyi ubu afite ikibazo cy’imvune, Rayon Sports yifuza kumugumana ariko na none yasinye nk’intizanyo ya Saham Club agifitiye amasezerano, byasaba ko iyi kipe yakwemera kumurekura.

Rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire, Drissa Dagnogo na we arimo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe, na we akaba atazongererwa.

Umunyamali utarigeze akinira umukino n’umwe Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, aho yivumbuye kubera ko atarishyurwa, Omar Sidebe na we ntabwo azaba ari kumwe n’iyi kipe umwaka utaha kuko asoje amasezerano kandi iyi kipe ikaba itazamwongerera amasezerano.

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Cote d’Ivoire, Jean Vital Ourega akaba ari intizanyo ya TP Mazembe muri iyi kipe aho amasezerano ye y’amezi 6 yarangiye. Rayon Sports yifuza kumwongerera amasezerano.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Joyeux
    Ku wa 10-06-2021

    Luvumbu vraiment tu merite Papa coursge

  • Joyeux
    Ku wa 10-06-2021

    Luvumbu vraiment tu merite Papa coursge

  • Augustin
    Ku wa 10-06-2021

    Ruvumbu akwiye amasezerono nabacika ntawundi babona umusimbura biragoye pee ni gitinyi

  • Augustin
    Ku wa 10-06-2021

    Ruvumbu akwiye amasezerono nabacika ntawundi babona umusimbura biragoye pee ni gitinyi

  • Alphonse
    Ku wa 10-06-2021

    Vital Ourega nawe yasohorwa hagashakishwa umunyarda umusimbura kubera ikibazo cyabanyamahanga

  • Alphonse
    Ku wa 10-06-2021

    Vital Ourega nawe yasohorwa hagashakishwa umunyarda umusimbura kubera ikibazo cyabanyamahanga

  • Aliane
    Ku wa 9-06-2021

    Ruvumbi kbc akwiye amasezerano Ni aliane cyicukiro

  • Aliane
    Ku wa 9-06-2021

    Ruvumbi kbc akwiye amasezerano Ni aliane cyicukiro

IZASOMWE CYANE

To Top