Siporo

Abakinnyi bahamagarwa mu Mavubi bakina mu Rwanda igitima kiradiha

Abakinnyi bahamagarwa mu Mavubi bakina mu Rwanda igitima kiradiha

Abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bakina imbere mu gihugu batangiye kugira ubwoba ko mu minsi iri imbere batazongera guhamagarwa mu gihe bakomeza gukina mu Rwanda, ni mu gihe iyi kipe ikomeje gukurura benshi mu bakinnyi bakina hanze.

Muri iyi minsi ikipe y’igihugu Amavubi irimo kureshya benshi mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ariko bafite inkomoko mu Rwanda bakina muri shampiyona zikomeye ndetse na bamwe bakaba baratangiye kuza.

Ibi rero byatumye umubare w’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda uhamagarwa mu ikipe y’igihugu ugabanuka ndetse abasoma ibimenyetso by’ibihe bavuga ko mu minsi iri imbere bizagorana kuba umukinnyi yahamagarwa akina mu Rwanda cyane ko mu minsi iri imbere hari n’abandi bazaza.

Ni na yo mpamvu benshi mu bakinnyi bakina mu Rwanda basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse banabona umwanya wo gukina, batangiye gutekereza kuba bajya gukina hanze kugira ngo bizere kuguma mu Mavubi.

Ibi ISIMBI yanabihamirijwe na Omborenga Fitina umwe mu bakina mu Rwanda ndetse banabona umwanya wo gukina mu ikipe y’igihugu aho yavuze ko ari ihurizo kuko mu minsi iri imbere bizagorana guhamagarwa ukina mu Rwanda.

Ati “Ni byo, nk’uku ikipe y’igihugu irimo kwitwara neza muri Afurika akenshi abakinnyi bo hanze n’abakinnyi baba baravukiye hanze ariko Abanyarwanda baba bashaka kuza gukinira ikipe ya bo y’igihugu, rero umukinnyi ukina imbere mu gihugu iyo haje abakinnyi benshi bavuye hanze biba bigoye kuba yabona umwanya mu ikipe y’igihugu.”

“Ibyo ni byo, buri mukinnyi wese ukina mu imbere mu gihugu usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu akwiye gushaka uko ajya gukina hanze kuko mu gihe kiri imbere bizaba bigoye kubera abakinnyi bakina hanze ari benshi.”

Ibi ni nabyo bituma Omborenga Fitina atarasinyira ikipe yo mu Rwanda iyo ari yo yose kuko yabanje kubanza kureba mu makipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda niba hari iyo byakunda ko yasinyira. Ni ibintu asangiye na Niyigena Clement wa APR FC na we utarongera amasezerano kubera akirimo kureba niba yabona uko ajya gukina hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi bakina mu Rwanda bafite amahirwe make yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu
Omborenga yavuze ko abakina mu Rwanda bakwiye gutekereza kureba uko bajya gukina hanze
Mu minsi iri imbere Amavubi azajya ahamagarwamo umugabo asibe undi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndayisenga jean paul
    Ku wa 20-06-2024

    Ndabemera cyanr

  • DUSENGIMANA Jean Felix
    Ku wa 20-06-2024

    Nibyiza rwose birakwiye ko buri mukinnyi ukina imbere mugihugu yagira inyota yo gusohoka mugihugu akajya gukina hanze bakazamira urwego rwabo

  • DUSENGIMANA Jean Felix
    Ku wa 20-06-2024

    Nibyiza rwose birakwiye ko buri mukinnyi ukina imbere mugihugu yagira inyota yo gusohoka mugihugu akajya gukina hanze bakazamira urwego rwabo

  • -xxxx-
    Ku wa 20-06-2024

    Muzahirwe ahomuzajya hose nitubanze

IZASOMWE CYANE

To Top