Siporo

Abakinnyi bane mu muryango winjira muri APR FC

Abakinnyi bane mu muryango winjira muri APR FC

Mbere yo gutangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, APR FC biravugwa ko yamaze kurangizanya n’abakinnyi bane b’Abanyarwanda.

Iyi kipe izatandukana n’abakinnyi benshi basoje amasezerano ikaba igomba kuzana abandi babasimbura babona bagomba gutanga umusaruro abo baje gusimbura batatanze.

Ubwo APR FC izaba isubukura imyitozo tariki ya 17 Kamena 2024 izatangirana n’aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Muhawenayo Gad wakiniraga Musanze FC.

Undi mukinnyi uvugwa muri iyi kipe wamaze kurangizanya na yo, harimo Mugiraneza Fradouard wakinaga mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports akaba yari asoje amasezerano ye.

Hari abakinnyi babiri kandi bakiniraga ikipe ya Marines FC, Ishimwe Jean Rene ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ndetse na Byiringiro Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira.

Si aba bakinnyi gusa kuko iyi kipe iri mu biganiro n’abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kuza kongera imbaraga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kugira ngo izahatane ku ruhando Nyafurika mu mikino ya CAF Champions League.

Muhawenayo Gad wa Musanze FC aravugwa muri APR FC
Mugiraneza Frodouard yakiniraga Kiyovu Sports
Byiringiro Gilbert yari yaratijwe muri Marines agiye kugaruka muri APR FC
Ishimwe Jean Rene na we agomba kwerekeza muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top