Siporo

Abakinnyi batatu bari mu Budage basanze abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu (AMAFOTO)

Abakinnyi batatu bari mu Budage basanze abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu (AMAFOTO)

Abakinnyi batatu bari mu Budage bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yitegura CECAFA U15, bamaze gusanga abandi mu mwiherero.

Abo bakinnyi ni umunyezmu Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso na rutahizamu Hategekimana Abdouladhim.

Uko ari batatu bakaba bari mu bakinnyi 10 bakubutse mu Budage mu mwiherero w’amarerero wa Bayern Munich aho u rwasoje ku mwanya wa 5 mu bihugu 8.

Bivuze ko ubu abakinnyi bose uko ari 23 bahamagawe mu kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 bamaze kuhagera ndetse aba uko ari batatu barakorana n’abandi imyitozo irimo ibera i Nyamata.

Iyi CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 izabera muri Uganda kuri FUFA technical centre i Njeru guhera tariki 4 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023. Ikipe y’igihugu, Amavubi biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo yerekeza muri Uganda aho iri rushanwa rizabera.

Ubanza ibumoso Hategekimana, Mutangwa (hagati) na Ishimwe Elie (iburyo)
Rutahizamu Hategekimana Abdouladhim
Ishimwe Elie ubwo yageraga kuri hoteli
Umunyezamu Mutangwa Cedrick
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top