Abakinnyi n’abahanzi ntibatanzwe! Amateka yisubiyemo Israel Mbonyi yuzuza Kigali Arena (AMAFOTO)
Umuhanzi w’Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yuzuza Kigali Arena mu gitaramo yise "Icyambu Live Concert" yamurikiyemo Album ye nshya yise "Nk’umusirikare".
Ni igitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye rya Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2023, aho Kigali Arena yari yakubise yuzuye.
Ni igitaramo cyabaye mu bice bibiri aho Israel Mbonyi wamaze isaha irenga ku rubyiniro, yafashe akaruhuko maze aha umwanya Pastor Julienne Kambanda ngo yigishe abari muri iki gitaramo.
Israel Mbonyi yagarutse ku rubyiniro noneho aririmbira hagati mu bafana aho yari yateguriwe urubyiniro ubona ko yishimanye na bo, ni nako yanyuzagamo akaririmba indirimbo z’abandi bahanzi bagenzi be.
Iki gitaramo kikaba kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nk’umuhanzi The Ben uheruka gukora ubukwe, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, Uncle Austin, VJ Spinny wo muri Uganda, umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, Masamba Intore, umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi, Gacinya Chance Denis wabaye perezida wa Rayon Sports, abakinnyi Nshuti Dominique Savio, Nsabimana Eric Zidane, umunyezamu Kwizera Janvier (Rihungu) na Mugenzi Bienvenue ba Police FC n’abandi.
Ibitekerezo
Hatangimana Gaspard
Ku wa 26-12-2023Saudi Ntibazonkiza APR FC iramusinyisha muri Mutarama