Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi ba FERWAFA bari bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa, Nzeyimana Felix (umukozi wari ushinzwe amarushanwa akaba yaritukanywe burundu) na Tuyisenge Javan ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Mu mpera za Kamena 2022 nibwo aba bombi bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha 3 nk’uko umuvugizi wa RIB yabitangaje.
Ati "Nyuma yo kwakira ikirego gitanzwe na FERWAFA kuri ruswa yavugwaga mu marushanwa y’umupira w’amaguru, RIB yatangiye iperereza, iperereza ry’ibanze rikaba rimaze kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa, Tuyisenge Javan umusifuzi bakekwaho ibyaha 3."
"Icyaha cya mbere; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’7 iyo babihamijwe n’urukiko hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano."
"Icyaha cya kabiri bakekwaho, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga."
"Guhundura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe akaba ari icyaha cya 3 bakurikiranyweho, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 18 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha (2 na 3) bikaba bihanishwa igihano kimwe akaba ari igifungo cy’umwaka umwe cyangwa 2 ndetse hakiyongeraho n’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3."
Aba bagabo bakaba mu ntangiriro z’iki cyumweru baraburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu bakaba basomye imyanzuro kuri uru rubanza. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko baburana bari hanze.
Aba bose bafite aho bahuriye n’ikirego cya Rwamagana City aho bashinjwa guhimba raporo itari yo igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita ya 3 y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare (wasifuwe na Javan), aho AS Muhanga yamureze ko yakinnye umukino ubanza 1/4 atabyemerewe, FERWAFA yaje gutera mpaga Rwamagana City, bivugwa ko AS Muhanga yatanze miliyoni 12.
Iyi kipe yaje kujurira maze basubiyemo basanga yararenganye ibihano yafatiwe bikurwaho.
Ibi byahise bikurikirwa n’ibaruwa ihagarika umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry mu kazi ke by’agateganyo kubera amakosa yakoze (yagaruwe mu mirimo).
FERWAFA kandi yahise yirukana nta nteguza Nzeyimana Felix umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA kubera hagaragaye ibimenyetso asaba umusifuzi Javan guhindura raporo amwizeza ko nibicamo azamureba.
Ibitekerezo