Siporo

Abana bo mu irerero rya Bayern basazwe n’ibyishimo bahuye na Muhadjiri (VIDEO)

Abana bo mu irerero rya Bayern basazwe n’ibyishimo bahuye na Muhadjiri (VIDEO)

Abana batoranyijwe kujya mu irero rya Bayern Munich ryo mu Rwanda, basazwe n’ibyishimo nyuma yo guhura na Hakizimana Muhadjiri, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC.

Ni ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023 ubwo bahuriraga kuri Kigali Pele Stadium.

Police FC yari igiye gukora imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa Kiyovu Sports w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere

Ubwo yari igeze kuri Kigali Pele Stadium yasanze ari bwo iri rerero rya Bayern rimaze gukora imyitozo ndetse abana bageze mu modoka.

Babonye Police FC, bose bahise bajya mu idirishya bavuga ko bashaka gusuhuza Hakizimana Muhadjiri.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu na Police FC, yumvikana avuga ati "mubareke baze", nibwo bahise basohoka mu modoka baza gusuhuza uyu mukinnyi.

Bamwuzuyeho ubona ko bishimiye guhura n’uyu mukinnyi banafatana ifoto y’urwibutso.

Si we wenyine kuko aba bana bifotozanyije n’abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Police FC bari baje mu myitozo.

ABana bishimiye guhura na Hakizimana Muhadjiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top