Siporo

Abandi banyarwanda babiri basezerewe batarenze umutaru muri ‘Rwanda Open’ (AMAFOTO)

Abandi banyarwanda babiri basezerewe batarenze umutaru muri ‘Rwanda Open’ (AMAFOTO)

Joshua Muhire na Niyigena Etienne babaye abandi banyarwanda basezerewe rugikubita muri ‘Rwanda Open M25’ irimo kubera mu Rwanda.

‘Rwanda Open M25’ ni irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ririmo kubera mu Rwanda kuva tariki ya 23 Nzeri 2024 aho icyumweru cya mbere kizasozwa tariki ya 29 Nzeri. Icyumweru cya kabiri kizatangira tariki ya 30 Nzeri gisozwe tariki ya 6 Ukwakira 2024.

Uyu munsi hakinwaga umunsi wa 3 w’iri rushanwa, ku munsi w’ejo Ishimwe Claude, umunyarwanda wari uhagaze neza yaje gusezererwa.

Uyu munsi Niyigena Etienne yasezerewe n’Umunyamerika, Preston Brown amutsinze amaseti 2-0 (7-5 na 6-2). Ni nako kandi Joshua Muhire yasezerewe na we n’Umunyamerika Pranav Kumar amaseti 2-0 (6-0, 6-1).

Indi mikino yabaye mu bakina umwe (singles), Umunya-Mexique, Rodrigo Alujas yasezereye umunya-Tunisia, Aziz Ouakaa ku maseti 2-0 (6-3, 6-2). Umuhinde Adil Kal Yanpur yasezereye umunya-Zimbabwe Benjamin Lock ku maseti 2-0 (6-4, 6-4). Yuvan Nandal ukomoka mu Buhinde yatsinzwe na mugenzi we Karan Singh amaseti 2-0 (6-1, 7-6).

Brandon Perez ukomoka muri Venezuela yasezereye umuhinde amutsinze amaseti 2-1 (4-6, 6-3, 6-4). Umufaransa Corentin Denolly yasezereye Umuhinde Sal Kateek Reddy Ganta amutsinze amaseti 2-0 (7-5, 6-3). Umuhinde Siddhant Banthia yasezereye mwene wa bo Muni Ananth amutsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-4).

Abanyarwanda kandi ntabwo bahiriwe n’abakina ari babiri kuko Joshua Muhire na Gift Ivan Ngarambe batsinzwe amaseti 2-0 (6-2, 6-3) na Petr Jmackine ukomoka muri Peru n’Umutaliyani Manuel Plunger. Manzi Mucyo David na Manishimwe Emmanuel basezerewe n’Abanyazimbabwe bavukana Benjamin Lock na Countney John Lock babatsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-0).

Umurundi Guy Orly Iradukunda n’Umunya-Misiri Mohamed Safwat batsinze amaseti 2-1 (6-2, 3-6, 10-8) Umunya-Mexique Rodrigo Alujas n’Umufaransa Florent Bax ni nako kandi Umuhinde Yuvan Yandal n’Umunya-Sweden, Rafael Ymer basezerewe n’Abahinde Adil Kal Yanpur na Rish Reddy.

Iri rushanwa ririmo kubera muri IPRC ya Kigali rikaba rizakomeza ku munsi w’ejo aho nta banyarwanda bari kuri gahunda bazakina.

Imikino y'ejo
Joshua Muhire yasezerewe n'Umunyamerika
Umuyobozi muri MINISPORTS, Rwego Ngarambe yarebye imikino yo kuri uyu wa Gatatu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top