Siporo

Abanyamahanga ba Rayon Sports banze kwitabira inama

Abanyamahanga ba Rayon Sports banze kwitabira inama

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira ikipe ya Rayon Sports, banze kwitabira inama yafatiwemo umwanzuro wo kugabanyirizwa umushahara bakajya bahembwa 30%.

Ni inama yabaye ku wa 24 Mutarama 2021, abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports babwiwe ko kuva shampiyona yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, bagiye kujya bahembwa 30% by’umushahara wabo.

Iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 5 ba Rayon Sports b’abanyamahanga batigeze bayitabira, aba bakaba biyongera ku bakinnyi b’iyi kipe bari mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’isohoka ry’uyu mwanzuro aba bakinnyi bakaba batemeranya n’ubuyobozi ku byo kuba bakata umushahara bakajya bahembwa 30% kuko bavuye iwabo baje mu kazi bityo ko ayo mafaranga ntacyo yamara ku miryango yabo.

Umwe muri aba banyamahanga aganira na ISIMBI yagize ati"ntabwo byoroshye nshuti. Njye ntegereje ko bafungura. Mu Rwanda si iwacu no kurya ni ikibazo, mfite umuryango ufite ibyo umbaza, narawusize nje gupagasa. Ubuse amafaranga mpembwa wampa 30% hagasigara iki? Yamfasha iki? Abanyamahanga twarabyanze ariko abanyarwanda bo barabyemeye."

Mu banyamahanga Rayon Sports ifite harimo Umar Sidibe ukomoka muri Mali, Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega bakomoka muri Cote d’Ivoire, Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo na Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria.

Abakinnyi b'abanyamahanga ntibemera igabanyirizwa ry'umushahara iyi kipe yakoreye abakinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top