Siporo

Abanyamahanga nibashaka bazabagire 20 - Hakizimana Muhadjiri

Abanyamahanga nibashaka bazabagire 20 - Hakizimana Muhadjiri

Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Police FC, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko adatewe ubwoba no kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda nta kibazo bimuteye nibashaka bazabagire 20 kuko bazahangana.

Hamaze iminsi havugwa kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda bakava kuri 6 bakajya ku 8 mu kibuga ndetse bakaba 12 ku rupapuro rw’umukino.

Hakizimana Muhadjiri abajijwe ku ngingo yo kuba yakongera umubare w’abanyamahanga icyo babitekerezaho nk’abakinnyi, yavuze ko we nta kibazo abifiteho nibashaka bazabagire 20.

Ati "Abakinnyi wenda bashobora kumva ko babaye benshi byabakomerana ariko njye baba bampaye guhangana kuko njye nakinnye hanze, nakinanye n’abakinnyi benshi nibaza ko ni yo babagira 20 twahangana, icya mbere ni uko wubaha akazi ka we haza umukinnyi ukurusha na we uba ugomba kwerekana ko ushoboye, umupira si amagambo ni ibikorwa."

Ubwo hakinwaga Super Cup ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2024, perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yaciye amarenga ko abanyamahanga mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bashobora kwiyongera.

Ati “Umwaka ushize twongereye umubare w’abanyamahanga twongeraho umwe. Kuri ubu na bwo turi kubyiga (ku mubare twakongeraho) aho dufite byinshi dushingiraho.”

“Kongera abanyamahanga twagiye tubongera n’icyemezo muzakimenya gusa intego nkuru ni ukongera umubare w’abakinnyi beza, baba abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda.”

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 ari bwo hazatangazwa abanyamahanga bemewe muri shampiyona aho bashobora kuba 8.

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko abanyamahanga nibashaka bazabagire 20
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top