Siporo

Abanyamakuru basohoye umutoza wa APR FC mu kiganiro n’itangazamakuru banga kuvugana na we

Abanyamakuru basohoye umutoza wa APR FC mu kiganiro n’itangazamakuru banga kuvugana na we

Abanyamakuru b’imikino banze kuvugana n’umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports bamushinja kuryiyemeraho arivugisha abishatse gusa.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 27, APR FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1, Adil Erradi yinjiye ahagombaga kubera ikiganiro n’itangazamakuru ariko birangira kitabaye.

Uyu mutoza usanzwe ushinjwa n’itangazamakuru kutaryorohereza mu kazi karyo, yamaze kwinjira mu cyumba cy’itangazamakuru maze areba umwe mu banyamakuru aramubaza ati "wowe uri umunyamakuru?" Na we ati "ndiwe".

Yahise amubwira ati "nyereka ikarita yawe."

Aha niho abanyamakuru bahise bazamukira no kubyari bimaze iminsi biba maze bahita bamuza uwo ari we ku buryo yamwaka ikarita y’akazi.

Aha niho bahise bahuriza hamwe bamusaba gusohoka. Bavugiye icya rimwe bati "sohoka, sohoka, sohoka!"

Umwuka mubi hagati ya Adil n’itangazamakuru watangiye tariki ya 21 Gashyantare 2022 ubwo yangaga kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino yatsinzemo Etincelles.

Kuva kuri uwo mukino yagiye yanga kuvugana n’itangazamakuru akaza kuvugana naryo abishaka kugeza tariki ya 4 Gicurasi 2022 ubwo yatsindwaga na Marines 1-0 mu gikombe cy’Amahoro, yavuze ko ari bwo bwa nyuma avuganye n’itangazamakuru muri uyu mwaka, aho arishinja kumwanga no kwica umupira w’u Rwanda.

Ibi byababaje cyane abanyamakuru uburyo uyu mutoza aza kuvugana nabo ari uko abishatse rimwe na rimwe ababwira amagambo atari meza yo kubibasira.

Ibi bikaba byarababaje itangazamakuru kugeza aho uyu munsi bafashe umwanzuro wo kwanga kuvugana na we bitewe n’icyo bita "Agasuzuguro" bakorewe na we.

Mu minsi ishize umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko mu Rwanda bitewe n’uko shampiyona atari iy’umwuga (professional league) hari amategeko amwe n’amwe atarimo ndetse n’ibyo byo kutavugana n’itangazamakuru nta tegeko na rimwe aba yishe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa APR FC kuri iki kibazo ngo babe bakicara barebe uko cyacyemuka ariko nta gisubizo barahabwa.

Abanyamakuru banze kuvugana n'umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Semana
    Ku wa 16-05-2022

    Ubwo abona aba ari hafi ya ba jenerali akumva ari umwe muribo. Ariko niba hari abafana bitwara nabi ni abiriya kipe. Umenya bazi ko bose ari abasirikare, kandi iyo umuntu yibeshya ko ariwe agirango barangwa no guhutaza rubanda. Narinzi ko abitwara nabi ari abakeba ariko rimwe nahutajwe numuntu hariya i Remera ndebye nsanga ni umufana wiyi kipe ntanicyo nari mpuriyeho nawe!!!!

  • Boniface
    Ku wa 16-05-2022

    Ngewe uyu mutoza namwise Trump ibikorwa byabo ahhh

  • Emmy
    Ku wa 15-05-2022

    Adil ibye byarangiye rwose pee niyitahire amahoro

IZASOMWE CYANE

To Top