Siporo

Abasaza baratsinze - Muhire Kevin wishongoye

Abasaza baratsinze - Muhire Kevin wishongoye

Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC igitego 1-0 Muhire Kevin yishongoye ku babanenze ko Rayon Sports ari ikipe y’abasaza.

Ni mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wabereye i Rubavu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ni umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota ku gitego 1 rukumbi cyatsinzwe na Iraguha Hadji mu gice cya kabiri.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yagiye agarukwaho ko yaguze nabi ndetse igura n’abakinnyi bashaje.

Nyuma y’uyu mukino Muhire Kevin akaba yarishongoye agira ati "Ndishimye abasaza batsinze. Batwise abasaza none twatsinze. Ikipe y’abasaza yatsinze."

Muhire Kevin yavuze ko batangiye nabi banganya na Marines FC n’Amagaju ariko ubu ibintu birimo kujya mu buryo, bagiye gufatiraho.

Muhire Kevin yavuze ko babise abasaza ariko bakaba batsinze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top