Siporo
Abasifuzi babiri b’Abanyarwanda ni bo bonyine bari ku rutonde rwa 68 rw’abazisifura igikombe cy’Afurika
Yanditswe na
Ku wa || 585
Uwikunda Samuel ndetse na Mukansanga Rhadia Salima ni bo basifuzi bonyine b’Abanyarwanda bazasifura igikombe cy’Afurika cya 2024.
Uyu munsi ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje urutonde ntakuka rw’abasifuzi 68 bazasifura iki gikombe.
Ni igikombe kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 13 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2024.
Muri aba basifuzi harimo 26 bazaba basifura mu kibuga hagati barimo n’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel.
Hari kandi abasifuzi 12 bazaba bakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho yunganira abasifuzi rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).
Abasifuzi bo ku ruhande bakazaba ari 30, muri aba basifuzi benshi bita ab’igitambaro, nta munyarwanda n’umwe urimo.
Urutonde rw'abasifuzi 68
Uwikunda Samuel azaba asifura hagati mu kibuga
Salima azaba akoresha VAR
Ibitekerezo