Abasifuzi bagomba gusifura umukino w’Amavubi na Benin bafashe indege iza mu Rwanda
Abasifuzi 4 bagomba kuzasifura umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 bamaze gufata indege baza i Kigali.
Ni mu gihe CAF itaratangaza aho uyu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika uzabera.
Ni nyuma y’uko CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko Huye Stadium izakira uyu mukino nta hoteli ziri ku rwego rwiza zacumbikira amakipe.
FERWAFA yahise yandikira CAF iyimenyesha ko bayitunguye kandi bari barahawe uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Huye ndetse n’icyo kibazo cya hoteli bakizi bakaba batumva ukuntu babategeka kwakirira muri Benin, bityo ko batahakirira ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda aho banahageze mu ijoro ryakeye.
Abafuzi bakomoka muri Somalia ni bo bazasifura uyu mukino aho Omar Abdulkadir Artan ari we uzaba ari umusifuzi wo hagati, Suleiman Bashir ni we musifuzi wa mbere w’igitambaro mu gihe uwa 2 ari Nour Abdi Muhamed n’aho umusifuzi wa 4 ni Mohamed Hagi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Abdukadir Artan yavuze ko bahagurutse baza mu Rwanda.
Ibitekerezo