Siporo

Abasifuzi basifuye umukino wa APR FC na Police FC bashobora guhanwa

Abasifuzi basifuye umukino wa APR FC na Police FC bashobora guhanwa

Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA igiye gukurikirana amakosa yakozwe n’abasifuzi ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cyegukanywe na Police FC itsinze APR FC 2-1.

Ni umukino wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2024, umunsi u Rwanda rwizihijeho Umunsi w’Intwari.

Muri uyu mukino wasojwe n’imvururu nyinshi aho abakinnyi ba APR FC batemeraga igitego cya kabiri batsinzwe.

Ni nyuma y’uko Nshimirimana Ismail Pitchou wa APR FC bavuga ko yakorewe ikosa mu maso y’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric ntasifure.

Ikindi uyu musifuzi ni bwo yahise yerekena ko APR FC ari yo igomba kurengura ariko akabona umusifuzi wo hagati Aline yerekanye ko ari Police FC irengura, mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo gusobanuza ni bwo Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi na we ahita awuha Peter bahita batsinda igitego cya kabiri.

Ikindi kandi ni yo urebye mu mashusho, ubona ko mbere y’uko Picthou afata umupira, umukinnyi wa Police FC, Bigirimana Abedi yari yawukoze.

Si byo gusa kuko n’igitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ku munota wa 14, mu mashusho bigaragara ko hari habayemo kurarira.

Komisiyo y’Imisifurire ya FERWAFA ikaba igiye gukora igenzura ryimbitse ku misifurire yo kuri uyu mukino, nibigaragara ko aba basifuzi bakoze amakosa bakaba bazabihanirwa.

Abasifuzi basifuye umukino wa Police FC na APR FC bashobora gufatirwa ibihano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuganishuri
    Ku wa 5-02-2024

    Nubwo usanga abantu batavugarumwe na kns washatse gukuraho gasogi rwose imisifurire yo murwanda ukwiye kunozwa

  • Niyonsenga Alexis
    Ku wa 4-02-2024

    Mukansanga azasifurire reyo na Apr

  • Niyonsenga Alexis
    Ku wa 4-02-2024

    Mukansanga azasifurire reyo na Apr

IZASOMWE CYANE

To Top