Siporo

Abasifuzi wasifuye umukino w’u Rwanda na Benin bahawe ibihano bikarishye

Abasifuzi wasifuye umukino w’u Rwanda na Benin bahawe ibihano bikarishye

Abasifuzi bane bakomoka muri Botswana bari bayobowe na Joshua Bondo basifuye umukino ubanza w’u Rwanda na Benin bahanwe na CAF kubera amakosa akomeye bakoze yo kutandika ikarita y’umuhondo yahawe Kevin Muhire.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin ryashyize hanze, ryavuze ko ribabajwe no kumenyesha abantu ko abasifuzi babo 4 mpuzamahanga bafatiwe ibihano na komite ya CAF ishinzwe abasifuzi.

Aba basifuzi bashinjwa amakosa yo kuba barananiwe gutanga raporo yuzuye ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire wahuje u Rwanda na Benin muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2022.

Bananiwe kwandika ikarita y’umuhondo yahawe Kevin Muhire bituma akina umukino wo kwishyura wabereye i Kigali tariki ya 29 Werurwe 2023 kandi yari kuwusiba kuko no ku mukino wa Senegal yari yahawe ikarita y’umuhondo.

Ibi byatumye nyuma y’umukino wabereye i Kigali Benin itanga ikirego muri CAF ivuga ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi utemewe.

Iyi komite y’abasifuzi isanga ari amakosa akomeye ndetse bakaba bahanishije Joshua Bondo wari umusifuzi wo hagati guhagarikwa amezi 6 adasifura.

Abandi basifuzi Mogomotsi Morakile na Kitso Sibanda bari abasifuzi bo ku ruhande ndetse na Tshepo Mokani Gobagoba wari umusifuzi wa 4 bahagaritswe amezi 3.

Aba bafifuzi uko ari 4, batatu Joshua Bondo, Mogomotsi Morakile na Tshepo Mokani Gobagoba bagombaga gusifura umukino wo mu itsinda C rya CAF Confederation Cup wabaye tariki ya 2 Mata 2023 wahuje ASKO de Kara yo muri Togo na FAR Rabat yo muri Maroc ariko ubwo bari mu nzira berekezayo babwiwe ko uyu mukino bawubambuye.

Abasifuzi basifuye umukino wa Benin n'u Rwanda bahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top