Siporo

Abatoza 2 hahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports

Abatoza 2 hahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports

Nyuma y’uko uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Mohamed Wade ahagaritswe, biravugwa ko ubu Ndayizeye Jimmy na Ivan Minnaert ari bo bashobora kuvamo umutoza w’iyi kipe.

Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wari ufite amasezerano y’umutoza wungirije, mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira yagizwe umutoza mukuru.

Nyuma y’umukino umwe w’umunsi wa 16 yatsinzwemo na Gasogi United ku wa Gatanu, Rayon Sports yahise imuhagarika ejo hashize ntiyakoresheje imyitozo aho yakoreshejwe n’umutoza ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi, Lebitsa Ayabonga.

Bivugwa ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Ndayizeye Jimmy utoza Le Massager Ngozi.

Uyu mugabo w’imyaka 47, watoje amakipe nka Espoir FC y’i Rusizi, Académie Tchité FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Rayon Sports ibona ari we mahitamo meza.

Uretse uyu mutoza kandi, Rayon Sports inatekereza kuba yaha akazi Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ayitoza.

Minnaert umaze iminsi mu Rwanda ushaka ikipe yajyamo, na we ahabwa amahirwe cyane ko ari na we wanditse amateka muri iyi kipe ayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018.

Ndayizeye Jimmy aravugwa muri Rayon Sports
Minnaert na we arahabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umuhoza Odette
    Ku wa 15-01-2024

    Rayon sports muriyimisi irikuntungura kbx sinumva uburyo birukanyemo wade ngonuko yarsinzwe

  • Dusengimana marc
    Ku wa 15-01-2024

    Dushaka uriya mu birigi kuko afite amateka meza mu ikipe yacu dukunda

IZASOMWE CYANE

To Top