Abayobozi ba Kiyovu Sports nyuma yo gushaka kurwana, umwe yahize kwirukana undi
Uwavuga ko ibintu ari amahoro mu ikipe ya Kiyovu Sports, yaba akoze icyaha ndetse anabeshye abanyarwanda, ni nyuma y’uko abayobozi b’iyi kipe, Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Company Sports Ltd ubu barimo kurebana ay’Ingwe.
Amaboko atazaguha uyabona mu iramukanya
Byatangiye mbere y’uko umwaka w’imikino utangira ariko abantu babifata nk’ibyoroshye bizahita bikemuka.
Habanje kubaho ikibazo mu gusinyisha abakinnyi aho buri umwe muri aba bagabo yasinyishije abakinnyi be.
Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général yasinyishije Niyonzima Olivier Seif bivugwa ko Mvukiyehe atabyakiriye neza kuko bamusinyishije batabimubwiye, kuri uyu mugabo hiyongereyeho Umurundi Bazombwa Kirongozi na we wasinye Juvenal atabizi.
Byari byatangiye kuzamura umwuka mubi ariko bagerageza gukemura ikibazo ntihagira ikiba birarangira.
Umwotsi wakomeje gututumba...
Ubwo bari mu myitozo itegura umunsi wa kabiri wa shampiyona wo Kiyovu Sports yatsinzemo AS Kigali 2-0 tariki ya 26 Kanama 2023, aba bagabo bashwaniye mu myitozo hafi kurwana ariko abantu bari bahari barakumira.
Muri uko gutongana kose nibwo Ndorimana Jean François Régis yumvikanye abwira Juvenal ko atakomeza kwihanganira gutsindwa ko ahubwo Kiyovu Sports yayimusigira akigendera.
Bugesera FC yatumye Ndorimana Jean François Régis ahiga kwirukana Juvenal n’abakinnyi yaguze.
Nk’uko umunyamakuru Biganiro Antha wa Radio10 yabitangaje mu kiganiro cya Siporo cyo kuri iyi radio ejo hashize, ni uko ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsidnwa na Bugesera FC 4-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Ndorimana Jean François Régis yahamagaye uyu munyamakuru akamusaba kumutangira ubutumwa ko arimo ashaka uko yakwirukana Mvukiyehe Juvenal.
Ati "Nyuma y’umukino, Général yarampamagaye arambwira ngo Antha uzantangire ubu butumwa, ndimo ndashaka uburyo nirukana Juvénal muri Kiyovu Sports, ndimo ndashaka uburyo nirukana abakinnyi bose baguzwe na we muri Kiyovu Sports.”
Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 3 wa Shampiyona ya 2023-24, Kiyovu Sports ifite amanota 4/9 yanganyije na Muhazi United, itsinda AS Kigali inatsindwa na Bugesera FC.
Ibitekerezo
NIYODUSENGA JEAN DE DIEU
Ku wa 6-09-2023Iki gihe sicyo gushwa ahubwo ni uguhuriza hamwe ibihari byose kugirango ikipe irusheho gukomeza gutera imbere sicyamatiku
-xxxx-
Ku wa 5-09-2023nibareke gupfa ubusa ntabyashoye