Siporo

Abayobozi ba Rayon Sports si injiji, gusaza ntabwo nsaziye ubusa - Haruna Niyonzima wavuze ku kuba kapiteni w’iyi kipe

Abayobozi ba Rayon Sports si injiji, gusaza ntabwo nsaziye ubusa - Haruna Niyonzima wavuze ku kuba kapiteni w’iyi kipe

Haruna Niyonzima nyuma yo gusinyira Rayon Sports, yavuze ko abavuga ko ashaje adasaziye ubusa kandi ko n’abayobozi bamuguze atari injiji.

Uyu mukinnyi wasinye umwaka umwe akaba yatangiye imyitozo uyu munsi mu Nzove.

Aganira n’itangazamakuru yabanje kubazwa niba azaba kapiteni wa yo cyane ko aho yakinnye hose yakunze kwambara igitambaro cyo kuyobora abandi avuga ko bitari mu byo yasinyiye.

Ati "Ibyo ntacyo nabivugaho, buriya ikipe igira ubuyobozi uhereye ku mutoza, ntabwo njyewe nanabikunda cyane nubwo bindimo cyangwa mbikoze igihe kirekire ariko umutoza nabona ko mbikwiriye nzamuba nta kibazo, ubuyobozi nibubona ko mbikwiye nzamuba ariko si yo ntego inzanye muri Rayon Sports, ikizanye ni ugufasha Rayon Sports gukora ibyo bamaze imyaka banyotewe n’aho ibyo by’igitambaro ni yo ntacyambara njyewe ndi umuyobozi mbikoze imyaka 18 ni yo ntacyambara nzakomeza nyobore."

Ibyo kuba ashaje yavuze ko aba ku mbuga nkoranyambaga abibona ariko we bimushimisha kuko bimutera imbaraga zo gukora gusa ngo n’iyo yaba ashaje ntasaziye ubusa.

Ati "Mba ku mbuga nkoranyambaga, icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba, bawukinira ahantu hagaragara kandi n’abavuga ko nshaje simbyanze kuko sinaba nsaziye ubusa ariko njyewe Haruna sinkunda kuvuga ibintu byinshi kuri ruhago kuko irivugira ariko ibyo bavuga byose ndabikunda kuko bintera imbaraga."

Yakomeje avuga ati "abayobozi bafashe umwanzuro wo kunzana, bamfashe umwanzuro wo kusinyisha ntabwo ari injiji ni abagabo bazi ibyo bakora n’aho gusaza kwanjye maze imyaka mbyumva kereka niba narakecuye, maze imyaka myinshi narashaje ariko nkakomeza nkakora, ntabwo umuntu ushaje hanze bamugura."

Yavuze ko muri uyu mwaka yasinye azakora ibishoboka byose agahesha Rayon Sports ibikombe.

Haruna Niyonzima yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Kuvuga ko ashaje nta kibazo bimutera imbaraga zo gukora cyane
Haruna Niyonzima yavuze ko n'iyo yaba ashaje ataba asaziye ubusa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top