Siporo

Adil Erradi Mohammed yahagaritswe muri APR FC, abakinnyi bahamagazwa igitaraganya

Adil Erradi Mohammed yahagaritswe muri APR FC,  abakinnyi bahamagazwa igitaraganya

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze guhagarika umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed bitewe n’imyitwarire amaze iminsi agaragariza ubuyobozi bw’ikipe.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamaze gushyikirizwa ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye mu gihe cy’iminsi 30.

Ibi bibaye nyuma y’amagambo yatangaje mu itangazamakuru ku wa Gatatu w’iki cyumweru yibasira bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

Ibi kandi bikaba byaraje byiyongera ku kuba yari amaze iminsi atumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera ko hari ibyo bwamubwiraga gukora we ntabyumve.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga wa yo, Masabo Michel atitabaga telefoni ye.

Abakinnyi bakaba bahise bahamagarwa bajya mu mwiherero wo kwitegura Police FC umukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022, ikaba igiye kuba itozwa n’umutoza wungirije Ben Moussa.

Adil Erradi Mohammed yahagaritswe muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top