Siporo

Adil Erradi watoje APR FC mu byishimo bikomeye

Adil Erradi watoje APR FC mu byishimo bikomeye

Umubiligi wahoze atoza APR FC, Adil Erradi Mohammed, yahawe Impamyabushobozi mu gutoza ya UEFA Pro yakuye mu Bubiligi.

Uyu mutoza waje kugira ikibazo cyo kudatoza imikino Nyafurika ubwo yari muri APR FC kubera ko yari afite UEFA A itaramwemereraga gutoza, yamaze kubona qqiyi mpanyabushobozi iza ku isonga ku rwego rw’abatoza babigize umwuga.

Imikino myinshi yatoje APR FC mu mikino Nyafurika yabaga yicaye muri Stade ari ho atangira amabwiriza, akaba yamaze kubona UEFA Pro ayihawe n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Bubiligi.

Nyuma yo kubona ko bizagorana gutoza iyi mikino, abifashijwemo na APR FC yatangiye gukorera License A ya CAF yabonye umwaka ushize ubwo yari yaratandukanye na APR FC.

Yahise kandi anakomeza gushaka License ya UEFA Pro aho ari mu batoza 24 bayibonye nk’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ryabitangaje ku wa Mbere.

Adil Erradi Mohammed yagizwe umutoza wa APR FC muri 2019 baje gutandukana mu Kwakira 2022. Yayihesheje ibikombe 3 bya shampiyona ndetse anashyiraho agahigo k’imikino 50 badatsindwa.

Adil Erradi yabonye UEFA Pro
Yanditse amateka muri APR FC amara imikino 50 adatsindwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top