Siporo

Afande James Kabarebe icyo gihe nta kintu yansubije, twabaye ibitambo bya barumuna bacu – Rutanga wicuza kuva muri Rayon Sports

Afande James Kabarebe icyo gihe nta kintu yansubije, twabaye ibitambo bya barumuna bacu – Rutanga wicuza kuva muri Rayon Sports

Rutanga Eric yavuze ko kuva muri APR FC ajya muri Rayon Sports cyari icyemezo kitoroshye kugeza aho yanatinye kubibwira ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamureze n’aho abibwiriye umuyobozi bw’icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe yanze kugira icyo amusubiza.

Rutanga Eric ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 6 aho bavuka ari abahungu 5 n’umukobwa umwe. Yagize amahirwe yo kwiga, amashuri abanza yayize muri Remera Protestant, amashuri yisumbuye yayatangiriye muri EFOTEC Kanombe ariko kuko yahise ajya mu irerero rya APR FC yahise ajya kwiga muri La Colombiere imyaka yo mu irerero irangiye agiye mu Isonga yahise ahindura ajya kwiga mu APE Rugunga ari na ho yarangirije, akaba yarize HEG (History, Economics and Geography).

Yahereye mu ikipe y’abato ba Esperance FC, gusa urugendo rwe nyirizina mu mupira w’amaguru rwatangiye 2009 ubwo yatsindiraga kujya mu irerero rya APR FC, bakaba baratangiye 2010, yaje kuva mu irerero ajya mu Isonga ayivamo 2013 agaruka muri APR FC.

Muri 2013 ubwo APR FC yari isubiye kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ni bwo na Rutanga Eric yasubiye muri APR FC ariko noneho mu ikipe nkuru, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.

Mu gihe yamaze muri APR FC avuga ko atazibagirwa kufura (Coup Franc) yatsinze Espoir FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya 2014-15 ikabahesha igikombe kuko iyo batsindwa uwo mukino cyangwa bakanganya Rayon Sports yagombaga guhita itwara igikombe.

Ati “Ibihe ntazibagirwa muri APR FC ndibuka ni igikombe twatwaye mbigizemo uruhare, twagiye gukina i Rusizi na Espoir FC dusabwa kuyitsinda tugatwara igikombe, kunganya cyangwa gutsindwa Rayon yari kugitwara. Twatsinze igitego hakiri kare ndumva ari Migi nko ku munota wa 10, bigera ku munota wa 87 baracyishyura, bashyizeho iminota y’inyongera igikombe cyagiye, twabonye kufura mpita nyitsinda tuba dutwaye igikombe.”

Agaruka ku bihe byamugoye, yagize ati “ni umwaka wa nyuma mbere y’uko mva muri APR FC, bari bazanye Mangwende hari na Ngabo Albert mbura umwanya wo gukina, ndavuga ngo reka njye gushaka aho njya gukina kuko sinakunze kwicara ku ntebe, nibwo nagiye muri Rayon Sports.”

Yasinyiye Rayon Sports shampiyona ya 2016-17 itararangira

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports 2017, gusa icyo gihe bigizwemo uruhare n’uwari perezida w’iyi kipe, Gacinya Chance Denis yasinye umwaka w’imikino utararangira ariko babigira ibanga kuko byari guteza ikibazo.

Ati “Navuganye na Gacinya anyizeza umwanya wo gukina, yambwiye ko yabonye mfite impano azampa amahirwe, nanjye mfata icyemezo, kandi icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuva muri APR FC noneho uri umwana wo mu irerero.”

“Nsinya nta muntu nabibwiye kuko nasinye tukirimo gukina, twari tukirimo gukina icy’Amahoro, ndavuga ngo ningira umuntu mbwiraho gato bizahita bimenyekana, gusa umuntu wabimenye ni Yannick [Mukunzi] kuko twabanaga, undi ni mukuru wanjye ariko na bo nabibabwiye namaze gusinya, mbabitsa ibanga kuko na Rayon yabitse ibanga, urumva APR iyo ibimenya ntibyari koroha kuko nasinye tukirimo gukina.”

Yakomeje avuga ko nta muntu yigeze asezera mu bayobozi ba APR FC kuko yari yatinye yabuze aho abihera, gusa Afande James Kabarebe akaba umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC ni we wabyumvise aramwandikira amubaza koko niba yagiye, undi aramwemerera ariko ngo ntabwo yigeze asubiza ubutumwa bwe yamuhaye.

Ati “Afande James [Kabarebe] ni we wanyandikiye ambaza niba nagiye, nari naragize ubwoba bwo kubivuga twari abana, numva ari ugufunga umwuka, icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuva muri APR FC, ndamusobanurira nti afande rwose ngiye gushakira muri Rayon nanjye ngaragaze impano byazanakunda nkaba nanagaruka, ni uko namubwiye mbere y’uko ngenda, na we yari umusiporutifu arabyumva.”

“Nta nubwo yansubije ahubwo, Afande ubwo butumwa ntabwo yabusubije, urumva ntabwo byari byoroshye byasaga nk’aho mutengushye, kurera umwana imyaka yose akagenda mu buryo mutemera urumva na we ntibyagushimisha.”

Kugira ngo akine byasabye ibiganiro hagati ya Rayon Sports na APR FC kuko yari yarakuriye muri APR FC, hari amafaranga yagombaga kwishyurwa.

Yakomeje avuga ko ibyo bakoze we na Yannick na Rwatubyaye bajya muri Rayon Sports babereye nk’igitambo barumuna ba bo kuko bo batangiye kujya bahabwa amasezerano.

Ati “Muri APR FC amasezerano yacu ntabwo yagiraga igihe runaka, twebwe nta n’amasezerano twagira icyo gihe, wenda aba badukurikiye bo mu irerero kubera ibyacu na bo bafatiyeho basigaye babaha amasezerano ariko twebwe umwaka warashiraga waba wakinnye waba utakinnye nta na ‘recruitment’ ntaki.”

Yagize ibihe byiza muri Rayon Sports…

Ntabwo byamusabye umwanya munini kugira ngo yirereke abakunzi b’iyi kipe, ikintu avuga ko yafashijwe n’uko n’ubundi yasanze yubakitse cyane rero na bo bakomerezaho.

Yavuze ko ari ikipe adashobora kwibagirwa kuko yayigiriyemo ibihe byiza ndetse n’izina yanditse ari ukubera Gikundiro.

Ati “Rayon Sports ni ikipe ntakwibagirwa kuko nayigiriyemo ibihe byiza cyane, no kugira ngo ngire izina n’ahantu hose, ni Rayon Sports.”

Agaruka ku bihe atazibagirwa muri iyi kipe, yavuze ko ari igihe cyo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018 aho baje no gukomeza bakagera muri ¼.

Ati “Rayon Sports ntabwo nakwibagirwa ibihe byinshi byiza twagiranye, twagiranye ibihe byiza byinshi ariko uriya mwaka twageze mu matsinda ya Confederation wari umwaka mwiza cyane kuko ni na wo mwaka twatwayemo igikombe cya shampiyona, no kuba izina mfite uyu munsi ni Rayon Sports yanshyize ku itara.”

Yavuze ko ibihe bibi atazayikumburamo ari ibihe bya Covid kuko ari nabyo byatumye ayivamo kuko atateganyaga kuyivamo ajya mu ikipe yo mu Rwanda.

Yanavuze ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari uko yafashe umwanzuro wo kuva muri Rayon Sports, ngo ni cyo kintu yicuza kuko abona atari kubikora.

Ati “ikintu nicuza ni ukuba naravuye muri Rayon Sports. Kuba naravuye muri Rayon Sports sinjye gukina hanze kandi hari amakipe yo hanze kiriya gihe yanshakaga, ndabyicuza ariko nyine nabibonye nyuma ko bitari bikwiye.”

Ubu Rutanga Eric nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC, nta kipe afite ariko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye mu minsi ya vuba akaba azamenya aho azerekeza.

Rutanga Eric yavuze ko kuva muri APR FC bitari byoroshye
Gen (Rtd) James Kabarebe, ngo Rutanga Eric yaramusezeye ntiyamusubiza
Rutanga Eric yavuze ko Rayon Sports yayigiriyemo ibihe byiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top