Siporo

Afite gahunda ze niba ntisangamo ntacyo bimbwiye - Hakizimana Muhadjiri ku mutoza w’Amavubi wavuze ko atazamura urwego

Afite gahunda ze niba ntisangamo ntacyo bimbwiye - Hakizimana Muhadjiri ku mutoza w’Amavubi wavuze ko atazamura urwego

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko kuba umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yaravuze ko atazamura urwego agahora akina ibintu bimwe nta kintu bimubwiye kuko afite gahunda ze, kuba atisangamo si ikosa rye.

Ni nyuma y’uko ahamagaye abakinnyi 36 azifashisha mu mikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 ya Libya na Nigeria ariko Hakizimana Muhadjiri ntagaragaremo benshi bakibaza impamvu.

Umutoza Frank Spittler yavuze ko impamvu atahamagaye Muhadjiri kuri iyi nshuro ari uko ari umukinnyi abona uhora akina ibintu bimwe.

Ati "Mvuze kuri Muhandjiri ntabwo azamura urwego, iyo murebye aba akora ibintu bimwe ahora akora, ndamuzi namuhamagaye inshuro 2 rero ndashaka kugerageza abandi bakinnyi bakina mu gihugu imbere kuri uyu mwanya."

Yakomeje avuga ko atirukanywe mu ikipe y’igihugu Amavubi burundu ariko na none basanze ari umukinnyi wihariye ukenera abakinnyi bagenzi be gukora akazi atarimo akora neza 100%.

Ati "Ntibivuze ko akuwe mu ikipe, ni umukinnyi nzi, urimo gukora akazi neza ari kumwe natwe, sinamuhamagaye kuko niba hari uwo mpamagaye hari ugomba gusohoka nta kibi kuri Muhadjiri. "

"Ndakeka imwe mu nama twakoze twabivuzeho, Muhadjiri ni umukinnyi wihariye, uba ukeneye rimwe na rimwe abakinnyi bamuri irihuhande kuba bamufasha gukora ibyo atarimo gukoraho 100%."

Mu kiganiro Hakizimana Muhadjiri yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kuba atarahamagawe nta kibazo yabigizeho ndetse ko nta n’icyo byamutwaye kuko abantu bose batajya mu ikipe y’igihugu.

Ati "nta kibazo, nta kintu biba bimbwiye kubera ko iyo uri mu ikipe y’igihugu cyawe biba ari byiza ariko utarimo haba harimo n’abandi ntabwo twese twakinira ikipe y’igihugu hari n’abandi bayikiniye ubu batakiyikinira, njye ntacyo bintwaye."

Ku kuba umutoza avuga ko ahora akina ibintu bimwe, yavuze ko nabyo ntacyo bimibwiye kuko afite gahunda ze ahubwo akaba atumva impamvu yinjira mu bye mu gihe abona bidahuye n’ibyo yifuza.

Ati "Buri mutoza wese avuga ibyo yishakiye, we ni ko abibona ariko nta kintu bimbwiye ibyo avuga kuko afite gahunda ze, niba ntisangamo ntabwo ari ngombwa ko yinjira mu byanjye cyane kuko n’ubundi ntabwo nisanga mu bintu bye, sinzi impamvu akunda kubyinjiramo cyane."

"Njye ntacyo biba bimbwiye kuko imyaka nkinnye n’ibyo avuga, twese ntabwo twanganya ni yo mpamvu ikipe ari abakinnyi 11, ubwo nyine iyo umuntu atabikora abandi baramufasha ni ko umupira uteye."

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko we ku giti cye ahari igihe cyose igihugu cyamwibarutse kizamwitabaza ari ko mu gihe ubu babona ntacyo yafasha nta kibazo abibonamo kuko hari abandi bazabikora.

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko kuba umutoza w'ikipe y'igihugu avuga ko atazamura urwego ntacyo bimutwaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top