Agashya mu bihembo by’abakinnyi b’ukwezi mu Rwanda! Umukinnyi ahatanye mu bihembo by’abanyezamu
Hamaze gutangazwa abakinnyi n’abatoza bazaba bahataniye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama 2024 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Nk’ibisanzwe hazatorwa mu byiciro bine, Igitego cy’ukwezi gihataniwe na Ishimwe Irene yatsinze kuri Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC yatsinze kuri Police FC, Ssali Brian wa Sunrise FC yatsinze kuri Police FC na Benadata Janvier wa AS Kigali yatsinze kuri Gasogi United.
Igihembo cy’Umukinnyi w’Ukwezi gihataniwe na Adenyika Salomon wa Musanze FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, Kabanda Serge wa Gasogi United na Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali.
Icy’Umutoza w’Ukwezi gihataniwe na Guy Bukasa wa AS Kigali, Thierry Froger wa APR FC, Mayanja Jackson wa Sunrise FC ndetse na Ruremesha Emmanuel wa Muhazi United.
‘Save’ y’Ukwezi ihataniwe na Khadime N’Diaye wa Rayon Sports kuri Gorilla FC, Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United kuri Rayon Sports, Mfashingabo Didier wa Sunrise FC kuri Etoile del’Est na Hakizimana Adolphe wa AS Kigali kuri Kiyovu Sports.
Ukurikije aba bakinnyi batoranyijwe, hakaba hari ibintu byinshi byibajijwe ku buryo bwatoranyijwemo abakinnyi bahataniye ibi bihembo.
Nko mu cyiciro cya ‘Save’ y’ukwezi, igihembo ubundi ni icy’abanyezamu, gusa mu buryo butunguranye hajemo na myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin (igitego yakuriyemo ku murongo ku mukino wa Rayon Sports).
Uyu mukinnyi ntabwo yakabaye ari muri iki cyiciro kubera ko igihembo cyitwa ‘Save of the month’ kiba ari icy’abanyezamu n’aho ubundi mu mupira w’amaguru ntabwo umukinnyi utari umunyezamu akora ‘Save’ ahubwo iyo akuyemo umupira wari kujya mu izamu bikaba igitego byitwa ‘Clearance’.
Ikindi kibajijweho ni uburyo umukinnyi nka Ruboneka Bosco wa APR FC ahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi n’umutoza we Thierry Froger akaba ahataniye igihembo cy’umutoza w’ukwezi kandi APR FC muri Mutarama yarakinnye umukino umwe gusa (wo batsinzemo Police FC 1-0) andi makipe yarakinnye imikino 3.
)
Ibitekerezo