Akabaruwa ntuzagace! Umugore wa Rwatubyaye yiyibukije imitoma yandikiwe na Abdul
Umukunzi akaba n’umugore wa myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yasangije abamukurikira ibaruwa yuje imitoma aheruka kwandikirwa n’umukunzi we maze avuga ko no mu bundi buzima azemera gushyingiranwa na we.
Ni ibaruwa yabitse ahatagera ivumbi nk’urwibutso aho kuyica nk’aya mvugo ngo “aka kabaruwa uzagace”Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, umugore wa Rwatubyaye Abdul, Hamida yagaragaje iyi baruwa yandikiwe muri 2020 yuje amagambo y’urukundo.
Muri iyi baruwa Rwatubyaye yagize ati “Mukundwa Hamida! Mfite ibyiyumviro bikomeye byimbitse byatumye njya mu rukundo na we, uri uw’agaciro, ubuzima ntari kumwe na we ntacyo bwaba buvuze, uri umwe ntifuza kubura uko byagenda kose. Reka nkubwire ko ukunzwe kandi ndagushima, nsengera twe n’abana kuzaba muri ubu buzima kugeza ku iherezo."
Hamida na we akaba yabwiye Rwatubyaye ko baremewe kubana ndetse ko no mu bundi buzima bwe azemera gushyingiranwa na we.
Ati “Ntahandi tubarizwa, twaremewe kubana, no mu buzima bwanjye bundi nzemera gushyingiranwa na we, ndagukunda ubuziraherezo mugabo wanjye nkunda.”
Hamida aherutse gutangaza ko urukundo rwabo rwatangiye muri 2019 nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018 ariko ntibamarana igihe.
Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n’iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul) ndetse aheruka gutangaza ko atwitiye uyu mukinnyi.
Ibitekerezo
Izabayo philippe
Ku wa 20-02-2022Murakoz Ku makuru Mez mutugezaho
Izabayo philippe
Ku wa 20-02-2022Murakoz Ku makuru Mez mutugezaho