Siporo

Akantu ka ’Motivation’ karakenewe - Meddie Kagere amaze guha isezerano perezida wa FERWAFA

Akantu ka ’Motivation’ karakenewe - Meddie Kagere amaze guha isezerano perezida wa FERWAFA

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere yabwiye perezida w’ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier ko kujya mu gikombe cy’Afurika bishoboka ariko nk’abakinnyi bakeneye motivation irenze iyo babona.

U Rwanda rusigaje imikino 3 yo mu itsinda L kugira ngo rumenye niba rujya mu gikombe cy’Afurika cyangwa rusigara.

Gusa ku mibare byose biracyashoboka cyane ko imikino yose iri mu Rwanda uhereye ku wo ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 bazahuramo na Benin kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’uyu mukino bazakira Mozambique banganyirije muri Afurika y’Epfo ndetse na Senegal yabatsindiye muri Senegal, mu gihe iyo mikino yayitsinda yose yahita ibona itike.

Ubwo perezida wa FERWAFA yari yasuye ikipe y’igihugu ejo hashize kuri La Palisse i Nyamata aho irimo gukorera umwiherero bitegura Benin, Meddie Kagere akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu mu izana rya bagenzi be yabwiye Nizeyimana ko kujya mu gikombe cy’Afurika bishoboka ariko na none bakeneye motivation irenze.

Ati "Uko bimeze perezida twebwe nk’abakinnyi dufite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika ariko akantu motivation mu bakinnyi karakenewe cyane."

Nizeyimana Olivier yavuze ko aho bageze bibasaba gukoresha imbaraga batigeze bakoresha kandi ko byose bishoboka, avuga ko ibyo Kagere avuga byumvikana kandi bigomba gukorwaho.

Kugeza ubu Senegal ni yo iyoboye itsinda n’amanota 12 ndetse yanamaze kubona itike, Mozambique ifite amanota 4, Amavubi 2 mu gihe Benin ifite 1.

Meddie Kagere abona abakinnyi bakeneye motivation irenze iyo bahabwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • BUTOYI
    Ku wa 26-03-2023

    Andika Igitekerezo Hano amavubi akore uko ashoboye aduhe ibyishyimo duheruka kubwa gatete jjimi

IZASOMWE CYANE

To Top