Siporo

Al Hilal izakina na Rayon Sports yageze mu Rwanda bucece

Al Hilal izakina na Rayon Sports yageze mu Rwanda bucece

Al Hilal Benghazi igomba gukina Rayon Sports yageze mu Rwanda aho yabujije abantu kubafata amajwi n’amashusho ubwo bari bageze i Kigali.

Ije mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izakiramo Rayon Sports tariki ya 24 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium kubera ko muri Libya iki gihugu kibasiwe n’ibiza, ni mu gihe iyi Stade izanakira umukino wo kwishyura tariki ya 30 Nzeri.

Mu rukerera rwo kuri wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023 saa 3h30’ nibwo iyi kipe yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho banze kuba bafotorwa cyangwa se ngo bafatwe amashusho bagera mu Rwanda.

Al Hilal ikaba yazanye igice kimwe cy’abakinnyi aho ikindi gice cy’abakinnyi kiribugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Iyi kipe ikaba yahise ijya gucumbika kuri Four Points by Sheraton Kigali, aho amakuru avuga ko nta muntu wegera aho bari ndetse barimo gufashwa n’abakozi bo muri Ambasade yabo ndetse na bamwe mu bategura amafunguro ari ababo.

Ni ikipe yaje isa n’ifite umujinya kuko CAF yanze guhindura itariki y’umukino bikarangira ije kwakirira mu Rwanda.

Bagombaga gukina tariki ya 15 Nzeri 2023 ariko bamenyesha CAF ko batakina kuri ayo matariki bitewe n’uko igihugu cyabo cyari mu cyunamo cyo kunamira abantu bahitanywe n’ibiza, CAF yababwiye ko itahindura itariki y’umukino ahubwo bagomba kumvikana na Rayon Sports, bahisemo ko imikino yose yazabera i Kigali.

Ibintu byayo isa n’iyabigize ubwiru kuko no ku mbuga nkoranyambaga zayo ntiwabona abakinnyi yahagurukanye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top