Siporo

Al Shabab izajya ihemba Manishimwe Djabel utarafata umwanzuro w’aho agomba kwerekeza, APR FC biracyashoboka

Al Shabab izajya ihemba Manishimwe Djabel utarafata umwanzuro w’aho agomba kwerekeza, APR FC biracyashoboka

Uwari kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel ntabwo arafata umwanzuro w’ikipe azerekezamo ni mu gihe no muri APR FC bigishoboka ko yayigumamo.

Manishimwe Djabel usigaje imyaka 2 y’amasezerano ya APR FC, mu kwezi gushize nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi bwa APR FC, yahise yerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe Al Shabab yari yaramushimye.

Uyu mukinnyi wari wamaze kumvikana n’iyi kipe ndetse yizeye guhita ayisinyira ariko iyi kipe iza kumenya amakuru y’uko mu mwaka ushize atakinnye imikino myinshi, bamubwira ko batahita bamukinisha.

Al Shabab yasabye uyu mukinnyi kugaruka mu Rwanda agashaka ikipe akinamo amezi 6 akabona gusubira muri iyi kipe cyane ko yamushimye.

Akigaruka mu Rwanda byavuzwe ko APR FC yamusabye kugaruka mu myitozo ariko we asaba ko bamutiza ndetse byavuzwe agomba kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports ariko amakuru avuga ko ubuyobozi butabyumvishe kimwe aho perezida wa Kiyovu Sports, Regis n’umutoza bamwifuza ariko perezida wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal atamukeneye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kiyovu Sports koko yavuganye na Manishimwe Djabel ariko ntibumvikane kuko yabasabaga amafaranga miliyoni 5 zo kwifashisha na miliyoni n’igice z’umushahara asanga ntibiteguye kuyatanga.

Haje indi nkuru y’uko noneho APR FC yamaze kumvikana na Mukura VS gutizamo uyu mukinnyi ndetse na we bamaze kumvikana agomba kwerekezayo mu gihe cy’umwaka umwe.

Gusa andi makuru avuga ko nta kintu na kimwe uyu mukinnyi arumvikana na Mukura VS ahubwo umwe mu bayobozi b’iyi kipe yandikiye Manishimwe Djabel amusaba ko yaza akabafasha muri Mukura VS ariko nta kintu uyu mukinnyi yigeze aramusubiza.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko Manishimwe Djabel wari wumvikanye n’ikipe ya Al Shabab umushahara w’ibihumbi 7.5 by’amadorali, yamubwiye ko n’ikipe azajyamo Al Shabab izajya imuhemba amafaranga make ku yo bumvikanye y’umushahara mu gihe cy’amezi 6 yaba ameze neza akagenda byakwanga bagahita banatandukana akikomereza inzira ze.

Manishimwe Djabel akaba akirimo gushaka ikipe abona izamufasha, azabona umwanya uhagije wo gukina ariko mu gihe bitakunda azaguma mu ikipe ya APR FC agifitiye amasezerano.

Manishimwe Djabel ntarafata umwanzuro w'aho azerekeza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top