Siporo

Ally Niyonzima agiye kwishyurwa arenga miliyoni 12 na Bumamuru FC

Ally Niyonzima agiye kwishyurwa arenga miliyoni 12 na Bumamuru FC

Ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi yategetswe kwishyura umukinnyi w’umunyarwanda, Ally Niyonzima miliyoni 12 z’Amarundi kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Ally Niyonzima yari yasinyiye amazerano y’umwaka umwe Bumamuru FC, byari ukuyikinira umwaka w’imikino wa 2022-23.

Nyuma yo kubona ko ibyo yemerewe batazabasha kubibona, iyi kipe yahisemo gusesa amasezerano ye ariko babikora mu buryo binyuranyije n’amategeko.

Ubwo yasinyiraga iyi kipe yari yemerewe umushahara wa miliyoni z’amafaranga y’Amarundi ariko bikavugwa ko ikipe izajya imuhemba miliyoni imwe indi akayihembwa n’abemeye kumugura.

Bivugwa ko yahembwe amezi 2 ya mbere, andi abiri yakurikiyeho ahabwa igice ari nabwo ikipe yaje guhagarika amasezerano ye.

Ally Niyonzima yahise agana iy’amategeko maze barega iyi kipe muri FIFA.

Nyuma yo kwitabaza FIFA, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ryanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura Ally Niyonzima umushahara w’amezi yari asigaje ku masezerano ye.

Iyi kipe kandi yategetswe kwishyura miliyoni 12 z’Amarundi kubera kwirukanwa binyuranyije n’amategeko ndetse n’amafaranga 186267 nk’inyungu z’ubukererwe.

Bumamuru FC ikaba yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura Ally Niyonzima itabikora ntizemererwe kwandikisha abakinnyi mu mwaka utaha w’imikino.

Ally Niyonzima Bumamuru FC izamwishyura arenga miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Burund
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top