Ally Niyonzima wakiniye APR FC, Rayon Sports, Amavubi… yabonye ikipe nshya
Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati Niyonzima Ally yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe Bumamuru FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Burundi.
Ally Niyonzima wakinaga muri Arabie Saoudite akaba yamaze gutangazwa n’iyi kipe aho aje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Uyu mukinnyi usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniraga ikipe ya Jeddah FC muri Arabie Saoudite.
Hari nyuma yo gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, APR FC, AS Kigali na Rayon Sports ndetse na Azam FC yo muri Tanzania.
Iyi kipe kandi ikaba yanasinyishije abandi bakinnyi babiri barimo Ahmed Ben Ouattara, umunya-Côte d’Ivoire wakiniraga Diable Noire yo muri Congo Brazaville na Haruna Moussa, umukongomani wakiniraga Simba de Katanga muri Congo Kinshasa.
Ibitekerezo