Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati usoje amasezerano muri Rayon Sports, Ally Niyonzima avuga ko ibiganiro n’ikipe yay a Yanga yo muri Tanzania bikomeje, gusa ngo ntaravugana na yo ivugana n’umuhagarariye.
Uyu musore usoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, ukwezi kurenga kurashize bivugwa ko ari mu biganiro na Yanga mu gihugu cya Tanzania, hari n’aho byageze bivugwa ko iyi kipe yamwoherereje amasezerano ngo abe yayisinyira.
Aganira na ISIMBI.RW, Ally Niyonzima yavuze ko ibyo biganiro byabayeho ndetse ko binakomeje, gusa ngo we nka Ally Niyonzima ntiyigeze avugana n’iyi kipe, ikaba yaravuganye n’umuhagarariye.
Yagize ati“ibyerekeye amakuru yanjyanaga muri Yanga, ibyo ni byo ariko ntabwo njye nigeze mvugana n’umuyobozi n’umwe wa Yanga bavugana n’umpagarariye, njye ndi umukinnyi udafite ikipe wavugana n’ikipe iyo ari yo yose, impaye amafaranga njyewe nayisinyira, ntabwo ndi umukinnyi wa Yanga kuko nta mafaranga irampa.”
Akomeza avuga ko ibiganiro bigikomeje ndetse akurikije ibyo umuhagarariye amubwira ngo bigeze kure ndetse bishobora no gukunda.
Yagize ati“barimo kuvugana n’umpagarariye, icyo we akora ambwira ibyo bavuganye tukareba icyo twakora, nta muyobozi wa Yanga turavuga n’umutoza ntarampamagara, icyo nzicyo we ni uko bavugana kandi n’ibiganiro birimo kugenda neza, njye ndategereje.”
Ku bijyanye n’amakuru yamwerekezaga muri Police FC, yabihakanye avuga ko nta muyobozi n’umwe wa Police FC baravugana.
Yagize ati“ibyerekeye ibingarura mu rugo mu Rwanda muri Police FC bimaze iminsi bivugwa, icyo navuga ni uko atari ukuri kuko njyewe nta muyobozi wa Police FC twari twavugana kubyerekeye kunzana muri Police FC, gusa hari umuntu wigeze kumbaza kubijyanye no kuba naza muri Police FC ariko ntabwo twigeze tugera kure mu biganiro.”
Ally Niyonzima avuga ko we ubu ari umukinnyi wasinyira ikipe yose imwifuza kuko ari umukinnyi wigenga nta kipe afite.
Ibitekerezo