Siporo

Amafaranga ya Desire Mbonabucya yemereye Amavubi yaheze he? Yaba yarabeshye?

Amafaranga ya Desire Mbonabucya yemereye Amavubi yaheze he? Yaba yarabeshye?

Nyuma y’uko uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’iguhugu Amavubi, Desire Mbonabucya yemereye abakinnyi b’Amavubi barimo gukina CHAN 2020 muri Cameroun miliyoni 5 mu gihe baba bageze muri 1/4, bisa nk’aho amaso yaheze mu kirere.

Desire Mbonabucya yemereye Amavubi ko mu gihe yagera muri 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun azaba miliyoni 5 ndetse azarara abagezeho.

Tariki ya 26 Mutarama 2021 Amavubi yatsinze Togo ahita azamuka muri 1/4 cya CHAN 2020.

Iminsi ibaye ine ariko ntabwo aya mafaranga aroherezwa.

Desire Mbonabucya aherutse kumvikana avuga ko impamvu ataratanga aya mafaranga ari uko hari ibigomba gukurikizwa kugira ngo atangwe ndetse akaba yaratangiye kuvugana na FERWAFA ndetse na perezida wa FERWAFA.

Yagize ati"Njyewe navuganye na perezida wa federasiyo, navuganye na kapiteni, umutoza twarandikiranye nta kibazo gihari kuko federasiyo... nako ntabwo nshobora kwisobanura kuko twamaze kumvikana na federasiyo uko amafaranga azatangwa."

Nyuma y’uko FERWAFA isohoye itangazo risaba abantu bifuza gutanga ishimwe mu ikipe y’iguhugu agomba kwandikira Minisitiri wa Siporo abisaba, umunyamabanga wa FERWAFA yabwiye ISIMBI ko babikoze bitewe n’uko hari ababegereye babasaba uburyo batanga iri shimwe, gusa kugeza uyu munsi nta muntu urandika.

Yakomeje abwira ISIMBI ko ku ruhande rwa Desire Mbonabucya ntacyo baravugana ndetse no ku giti cye nta kintu bigeze babivuganaho nta n’ibaruwa ye barakira.

Amafaranga ya Desire Mbonabucya aracyategerejwe
Miliyoni 5 ni zo Desire Mbonabucya yashyiriyeho Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Spring
    Ku wa 30-01-2021

    Njyewe ndabonaiyi nkuru iki ataricyo gihe cyo kuyitangaza. Abakinnyi baracyafite ibibategereje imbere kandi bikomeye, uwemeye gutanga amafaranga ntari guhakana ko azayatanga, ahubwo namwe mwatubwira icyo mwiteguye gukorera amavubi aho guca intege abafite ubusgake.

  • Spring
    Ku wa 30-01-2021

    Njyewe ndabonaiyi nkuru iki ataricyo gihe cyo kuyitangaza. Abakinnyi baracyafite ibibategereje imbere kandi bikomeye, uwemeye gutanga amafaranga ntari guhakana ko azayatanga, ahubwo namwe mwatubwira icyo mwiteguye gukorera amavubi aho guca intege abafite ubusgake.

  • karake Prosper
    Ku wa 30-01-2021

    ese komuvuga Mbonabucya ba KNC nabandi bari mugihugu ayabo yarabonetse ?

IZASOMWE CYANE

To Top