Siporo

Amafoto n’amateka bya Stade Amavubi azacakiraniraho na Benin yitiriwe uwahoze ari Perezida

Amafoto n’amateka bya Stade Amavubi azacakiraniraho na Benin yitiriwe uwahoze ari Perezida

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yamaze kugera muri Benin aho igomba gucakirana n’iki gihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Amavubi yegeze muri Benin kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, ni nyuma yo gutsindirwa na Ethiopia muri Ethiopia ejo hashize 1-0 mu mukino wa gicuti.

Umukino w’u Rwanda na Benin uzaba ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023, uzakabera kuru Stade del’Amitié Général Mathieu Kérékou.

Ni Stade y’Ubwatsi (nka Stade Amahoro) iri mu Karere ka Kouhounou kari mu murwa mukuru w’iki gihugu, Cotonou.

Ni Stade yakira inama z’ikipe y’igihugu ya Benin n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin. Uretse kuba ari ho Benin yakirira imikino ya yo, ni ikibuga kinakoreshwa mu mikino ya shampiyona ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 35.

Bwa mbere yubakwa yatashywe kumugaragaro mu Gushyingo 1982, ikaba yari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20, icyo gihe yatwaye miliyoni 10 z’amadorali.

Stade del’Amitié, yakiriye igikombe cy’Afurika cy’ingimbi muri 2005 aho cyegukanywe na Nigeria.

Muri 2007 FIFA yatangaje ko itari ku rwego kwakira imikino mpuzamahanga, hahise hatangira imirimo yo kuyivugurura aho banayongerereye ubushobozi bw’abantu yakira bugera ku bihumbi 35.

Havuguruwe Urwambariro, Icyumba cy’Itangazamakuru, Ubwiherero... byose byatangiye muri Gicurasi 2008.

Yongereweho n’ibindi bibuga ku ruhande nk’ibya Basketball, Volleyball, Tennis... ikaba inafite Pisine Olempike.

Tariki ya 10 Ukuboza 2015, Yayi Boni wayoboye Benin kuva 2006 kugeza 2016, yafashe umwanzuro wo guhindurira iyi Stade izina, aho kwitwa "Stade del’Amitié" nk’uko yitwaga ahubwo ayitirira Général Mathieu Kérékou wabaye Perezida wa Benin kuva 1996-2006 akaza kwitaba Imana tariki ya 14 Ukwakira 2015 afite imyaka 82, maze iba "Stade del’Amitié Général Mathieu Kérékou".

Iyi Stade yubatswe ku nkunga y’Ubushinwa, muri Mata 2016 basinye amasezerano yo kuyivugurura ikajya ku rwego rwo hejuru.

Uretse ibikorwa bya Siporo, iyi Stade ikoreramo igitangazamakuru ADO TV na ADO FM. Ikorerwamo ibitaramo nk’icya Kassava muri 2011.

Ubwo Papa Yohani Pawulo II yasuraga iki gihugu muri Gashyantare 1993 na Papa Benedict XVI mu Gushyingo 2011 basuraga iki gihugu ni ho bakoreye Igitambo cya Misa.

Mbere yo kuvugururwa
Yaravuguruwe isigaye yakira ibihumbi 35
Ni ho Amavubi azambaranira na Benin
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Blez Locky ishimwe
    Ku wa 21-03-2023

    Birumvikanako urwanda rwarangayekuyumusore John kuko ububirigi bwariburangaYe yariguhita Akira urwanda nikobyumvakbx

  • Emile Tuyisenge
    Ku wa 21-03-2023

    Ndifuriza Ekipe yacu amavubi amahirwe nabo baharanira itsinzi Tubarinyuma Twese Good Luck

  • Emile Tuyisenge
    Ku wa 21-03-2023

    Ndifuriza Ekipe yacu amavubi amahirwe nabo baharanira itsinzi Tubarinyuma Twese Good Luck

IZASOMWE CYANE

To Top