Siporo

Amafoto utabonye yaranze umukino APR FC yatsinzemo Etoile del’Est

Amafoto utabonye yaranze umukino APR FC yatsinzemo Etoile del’Est

APR FC yatsinze Etoile del’Est 3-1 ishimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa 25 wa shampiyona 2021-22.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, ubera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Etoiledel’Est yatangiye nabi, maze hakiri kare ku munota wa 11 ku makossa y’umunyezamu Allan, manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya mbere.

Umutoza Abdou Mbarushimana yaje gukora impinduka ku munota 39, uyu munyezamu avamo hajyamo Yves wahise utsindwa igitego cya kabiri na Buregeya Prince ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel ku munota wa 43.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya gatatu maze amakipe ajya kuruhuka ari 3-0.

Etoile del’Est itari mu mukino ndetse itanabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ari nacyo rukumbi babonye ku kunota wa 65 gitsinzwe na Jimmy Kibengo.

APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka ibitego havamo abakinnyi nka Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco hajyamo Mugunga Yves, Itangishaka Blaise waje no kugira ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshuti Innocent ndetse na Rwabuhihi Placide ariko biranga umukino urangira ari 3-1.

Nyuma y’umunsi wa 25 APR FC niyo iyoboye n’amanota 57, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite umukino na Rutsiro ku munsi w’ejo.

11 ba APR FC babanjemo
Etoile del'Est aba nibo yari yabanje mu kibuga
Abanyezamu n'abakapiteni bahawe amabwiriza n'abasifuzi mbere y'umukino
Abakapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Bishimira igitego cya Djabel
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel ashaka uko acikana umupira kapiteni wa Etoile del'Est, Ndikukazi
Bacca agenzura umupira
Wari umukino utoroshye
Djabel yitegura gutera umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Aimable Nsabimana yari ahagaze neza mu bwugarizi
Umutoza Adil Erradi wa APR FC
Abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo
Kabange na Songambere abafana bakomeye ba APR FC
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye uyu mukino
Bacca ahanganiye umupira na Pacifique wa Etoile del'Est

AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top