Siporo

Amagambo Sergio Ramos yabwiye Messi yatunguye benshi

Amagambo Sergio Ramos yabwiye Messi yatunguye benshi

Umupira w’amaguru si intambara! Byatunguye benshi ubwo Sergio Ramos ari we mukinnyi muri Paris Saint Germain wahaye ikaze iwe mu rugo Lionel Messi niba kuba muri hoteli byamurambiye, ni nyuma y’imyaka 16 babanye nk’abanzi muri ruhago.

Kuva 2005 kugeza 2021, Sergio Ramos wakiniraga Real Madrid na Lionel Messi wakiniraga FC Barcelona, babaga mu mukino ukomeye uhuza aya makipe witwa El Clásico, ndetse benshi bageze aho bakeka ko aba bakinnyi banganye bitewe n’uburyo bashyamiranaga mu kibuga.

Ramos yanzwe n’abakunzi ba FC Barcelona bitewe n’uburyo yakiniraga nabi Lionel Messi, ariko byose yabikoraga mu rwego rwo kumubuza gutsinda kandi nicyo yari ashinzwe.

Nyuma y’uko Lionel Messi asinyiye PSG, asangayo Sergio Ramos wasinye mbere, benshi bari bategereje kumva icyo uyu myugariro w’umunya-Espagne azatangaza cyane ko batekerezaga ko badacana uwaka.

Ramos akaba yavuze ko mu gihe yumva kuba muri hoteli bimurambiye, we n’umuryango we baza bakajya kuba iwe nta kibazo.

Ati “wowe n’umuryango wawe mubaye mwarambiwe kuba muri hoteli, mushobora kuza kuba iwanjye nta kibazo.”

Kugeza ubu Lionel Messi n’umuryango we barimo kuba muri Hoteli ya Le Royal Monceau aho abakinnyi bamaze gusinyira iyi kipe baba bari mu gihe bategereje ko babona aho batura, iyi ni nayo oteli Sergio Ramos yabanje kubamo mbere y’uko yimuka akajya gutura Neuilly-sur-Seine.

Bamaze igihe kinini bahanganye
Intamabara yari imaze imyaka 16 yasojwe abari bahanganye bagiye gusenyera umugozi umwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ishimwe elvis
    Ku wa 14-08-2021

    Let them work together keep it up

  • Ishimwe elvis
    Ku wa 14-08-2021

    Let them work together keep it up

IZASOMWE CYANE

To Top