Siporo

Amagambo ya nyuma Adel Zrane yavuganye na kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude

Amagambo ya nyuma Adel Zrane yavuganye na kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko bwa nyuma avugana n’umutoza wari ushinzwe kubongerera imbaraga, Dr Adel Zrane witabye Imana, yari yamubwiye ko hari ahantu agiye kujya gukarishya ubumenyi ku buryo umwaka utaha bazaba bakomeye kurushaho.

Ibi yabivugiye muri filime yerekana ubuzima bw’uyu mutoza ukomoka muri Tunisia yari abayemo muri APR FC mbere y’uko yitaba Imana, uko yari abanye n’abakinnyi, abayobozi b’ikipe ndetse n’abafana.

Hari mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024 mbere y’uko umubiri we ujyanwa iwabo muri Tunisia aho azashyingurwa.

Niyomugabo Claude akaba kapiteni wa APR FC, yavuze ko yaherukanaga n’uyu mutoza ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024 ku mukino wa shampiyona banganyijemo na Muhazi United 1-1.

Claude wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, yagiye kubashyushya we na Ramadhan [Niyibizi] ngo bajye mu kibuga maze Ramadhan agenda mbere ye asigarana na we.

Aha ngo yahise amubwira ko mu minsi mike hari ahantu agiye kujya kongera ubumenyi ku buryo umwaka utaha w’imikino amakipe azabumva.

Ati “Claude hari ahantu nzajya kwiga, nzamure ubumenyi nongere ku bwo nari mfite, ku buryo iyi shampiyona nirangira, itaha tuzaba dufite imbaraga amakipe azatwumva, ndamubwira ngo umutoza uzahirwe natwe ubumenyi uzatuzanira buzadufasha buri munsi.”

Yakomeje avuga ko yari umuntu w’ingenzi ikipe ihombye ndetse akaba atazava mu mitima ya bo.

Ati “Tubuze umuntu, ntabwo azava mu mitima yacu, ni umuntu wadufashaga, tubuze umuntu wadufashaga, ndihanganisha umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Dr Adel Zrane yagizwe umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho bamusanze mu nzu yitabye Imana, ku mugoroba w’ejo ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu Rwanda, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko yazize uburwayi aho umutima wahagaze mu buryo butunguranye.

Dr Adel Zrane yari afitiye imishinga migari APR FC
Niyomugabo Claude yavuze ibihe bya nyuma yagiranye n'umutoza wa Dr Adel Zrane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Itangishaka Theophile
    Ku wa 10-04-2024

    Tubuze umuntu wingirakamaro imana imuhe iruhuko ridashira RIP

  • Itangishaka Theophile
    Ku wa 10-04-2024

    Tubuze umuntu wingirakamaro imana imuhe iruhuko ridashira RIP

  • Tuyizere Chersea
    Ku wa 7-04-2024

    Twihanishije umuryango wa apr numuryango wutoz adel naruhukire mumahoro

  • Tuyizere Chersea
    Ku wa 7-04-2024

    Twihanishije umuryango wa apr numuryango wutoz adel naruhukire mumahoro

  • Tuyizere Chersea
    Ku wa 7-04-2024

    Twihanishije umuryango wa apr numuryango wutoz adel naruhukire mumahoro

  • Kubwimana ruth
    Ku wa 7-04-2024

    Dr Adel zrane imana imwakire mubayo

  • Felix
    Ku wa 7-04-2024

    Tumwifurije kuruhukira mumahoro

  • Dushimimana cyprien
    Ku wa 7-04-2024

    Imani imuhe iruhuko ridashira
    Kandi abafana dukomeze kwihangana APR FC NDAYIKUNDA CYANE

  • Dushimimana cyprien
    Ku wa 7-04-2024

    Imani imuhe iruhuko ridashira
    Kandi abafana dukomeze kwihangana APR FC NDAYIKUNDA CYANE

  • Dushimimana cyprien
    Ku wa 7-04-2024

    Imani imuhe iruhuko ridashira
    Kandi abafana dukomeze kwihangana APR FC NDAYIKUNDA CYANE

IZASOMWE CYANE

To Top