Ku nshuro ya gatatu ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro "RRA" hateguwe irushwanwa ryo gushimira abasora "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament”.
Ni irushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 11 na 12 Ugushyingo 2023 aho rizitabirwa n’amakipe 5 mu bagabo na 5.
Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yavuze ko kuba bamaze umwaka bashishikariza abantu gusora rero igihe kiba kigeze ngo hagire ababishimirwa, gusa uyu mwaka hiyongereyemo no gushishikariza abantu gusaba Facture ya EBM.
Ati "nk’ibisanzwe ni ugushimira abasora ariko tunashishikariza abantu gusaba inyemezabwishyu (Facture) ya ’EBM’ kugira ngo twubake u Rwanda rwacu."
Paulin usanzwe ari perezida wa RRA, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko nta gihundutse igikombe cya Volleyball cy’iri rushanwa bazacyegukana.
Ati "Nka perezida wa RRA numva ko uretse bya bindi byo kubyukira ibumoso ariko numva tugomba kugitwara, n’ubwo ari twe tuba twagiteguye tugitwaye ntabwo cyatugwa nabi."
Ngarambe Raphael, perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball "FRVB", yavuze ko iri rushanwa bifuza kuryagura rikabera mu gihugu hose.
Ati "Twifuza ko iri rushanwa ryaba mu gihugu hose, mu kimashuri no mu Turere bikamara igihe kirere ariko tugatanga ubutumwa kuko murabizi ko Volleyball ikinirwa mu gihugu hose (...) dufite uburyo dufatanyije n’umufatanyabikorwa twamenyekanisha umusoro n’akamaro ka wo, ni muri urwo rwego twifuza gutegura irushanwa rikagera mu gihugu cyose."
Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rizitabirwa n’amakipe 10 mu bagabo n’abagore.
Amakipe 5 yo mu bagabo ni; Gisigara VC, APR VC, Police VC, Kepler VC na East University VC.
Amakipe 5 yo mu bagore ni; RRA, APR WVC, Police WVC, IPRC Kigali na Ruhango WVC.
Irushanwa riheruka kuba rya 2022 mu bagore ryegukanywe na APR WVC yatsinze RRA ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagabo yegukanywe na REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma.
Ibitekerezo