Siporo

Amakipe 10 ni yo azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri Basketball

Amakipe 10 ni yo azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri Basketball

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ya Basketball y’uyu mwaka wa 2024 izatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa Gatanu, tariki 9 Gashyantare 2024 ni bwo izatangira ikazakinwa n’amakipe 10 avuye kuri 12.

Iimikino myinshi, izajya ibera ku bibuga bya LDK ndetse na Kepler, izaba irimo amakipe abiri mashya mu cyiciro cya mbere ari yo; Inspired generation na Kepler.

Amakipe 10 azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Basketall ni; APR BBC, REG BBC, ESPOIR BBC, PATRIOTS BBC, K.TITANS, ORIONS, TIGERS BBC, UGB, INSPIRED GENERATION na KEPLER.

APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka cya 2023, izatangira ihura na Kepler BBC na yo ifite igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2023.

Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize wa 2023, ari yo Orion BBC na K Titans azahura ku munsi wa 3 wa shampiyona uzakinwa tariki 24 Gashyantare 2024.

APR BBC izahura na REG BBC ku munsi wa 21 wa shampiyona, tariki 29 Werurwe 2024.

Amakipe yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2024, ari yo Inspired Generation na Kepler, azahura ku munsi 8 wa shampiyona uzakinwa tariki, 24 Gashyantare 2024.

Patriots BBC (izaba idafite uwari kapiteni wayo, Mugabe Aristide, wari uyimazemo imyaka 7), izakira REG BBC ku munsi wa 15 wa shampiyona uzakinwa tariki 15 Werurwe 2024.

APR BBC izasoza imikino ibanza ya shampiyona ihura na Patriots BBC ku munsi wa 18, tariki 22 Werurwe 2024.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere ya Basketball iratangira mu mpera z'iki cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top