Amakipe 12 y’ibigugu arimo na APR FC agiye guhatanira muri Zanzibar
Ikipe y’Ingabo y’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC itegerejwe mu gihugu cya Zanzibar aho izahatana n’andi 11 muri Mapinduzi Cup.
Iri rushwanwa ngaruka mwaka ribera muri Zanzibar, uyu mwaka rizatangira tariki ya 28 Ukuboza 2023 risozwe ku wa 13 Mutarama 2023.
Rizitabirwa n’amakipe 12 yose aturutse mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Tanzania na Zanzibar akaba ari byo bihugu bifitemo amakipe menshi.
Zanzibar izakira iri rushanwa ikaba ifitemo amakipe 4 ari yo; Mlandege, KVZ, Jamhuri na Chipukizi.
Tanzania na yo ikaba ifitemo amakipe 4; Azam FC, Singida Fountain Gate, Young Africans ndetse na Simba SC.
Andi makipe akaba ari APR FC yo mu Rwanda, Vital’o y’i Burundi, Bandari FC yo muri Kenya ndetse na URA FC yo muri Uganda.
Ntabwo Tombala y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda irajya hanze, ariko na byo byitezwe ko mu minsi ya vuba bizaba byamenyekanye.
Nta gihindutse ikipe ya APR FC ikaba izagera Zanzibar tariki ya 27 Ukuboza 2023 cyane ko yamenyeshejwe ko umukino wa mbere izawukina tariki ya 28 Ukuboza 2023.
Ibitekerezo
Habimana Elias
Ku wa 19-12-2023Nifuzako ikipe yacu APR FC YAJYA KUGURA ABAKINNYI BAKOMEYE,IKABARWANIRA NAMAKIPE AKOMEYE,IKAREKA KUBARWANIRA NAREYON,NIBWO TUZAGIRA IKIPE IKOMEYE KOKO,UBUSHOBOZI IRABUFITE,NIMANURE UMUKINNYI UTANGA IKINYURANYO PE,IHATANE NIZO ZA MAMELODI ,ZAMAREKE,ZA SIMBA,YANGA,ZA MAZEMBE NIZINDI ZIKOMEYE CYANE
Sembagare peter
Ku wa 16-12-2023Rayon sport se ulihe ko njya numva yikomanga kugatuza.nisigare murugo yilire imigati namandazi