Amakipe 3 yo hanze y’u Rwanda niyo azitabira umunsi wa nyuma wa Mako Sharks Swimming League
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo hazakinwa umunsi wa 3 ari na wo wa nyuma w’irushanwa ryo Koga ry’ababigize umwuga rya "Mako Sharks Swimming League 2023" ritegurwa n’ikipe ya Mako Sharks SC.
Ni irushanwa riteganyijwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 21 na 22 Ukwakira 2023 rizabera muri Pisine y’ishuri rya Green Hills Academy.
Uyu munsi wa nyuma w’iri rushanwa uzitabirwa n’amakipe 7 harimo 4 yo mu Rwanda ndetse n’atatu yo hanze y’u Rwanda muri Uganda.
Gusa aya makipe yo hanze y’u Rwanda yo nubwo azarushanwa ntabwo ari mu makipe azaba ahatanira ibihembo.
Nyuma y’umunsi wa nyuma bazateranya amanota amakipe n’abakinnyi bagize kuyo umunsi wa mbere n’uwa kabiri maze aba mbere bahembwe.
Umunsi wa mbere wabaye tariki ya 26 Werurwe 2023 naho uwa kabiri ukinwa tariki ya 1 Nyakanga 2023 izo nshuro zose yitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda gusa.
Ibitekerezo
Dja kellz
Ku wa 19-10-2023Abanyagisenyi mwese muratuniwe muzaze gushyigikira ikipe yanyu Kwetu Kivu Swimming Club