Siporo

Amakipe 7 arimo ayo hanze y’u Rwanda ni yo azitabira irushanwa ryateguwe na Mako Sharks

Amakipe 7 arimo ayo hanze y’u Rwanda ni yo azitabira irushanwa ryateguwe na Mako Sharks

Ikipe y’umukino wo Koga ya Mako Sharks yo mu Rwanda yateguye irushanwa rya ’Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship’ rizitabirwa n’amakipe 4 yo muri Uganda.

Iri rushanwa riteganyijwe ku wa 1 na 2 Kamena 2024 aho rizabera i Kigali kuri Picsine y’Ishuri rya Green Hills i Nyarutarama aho iyi kipe isanzwe yitoreza (Green Hills Academy Swimming Pool).

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba ariko umwaka ushize bwo amakipe yo hanze yari yitabiriye yakinaga byo kwishimisha ntabarirwe amanota.

Kuri ubu Mako Sharks yemeje ko amakipe 7 ari yo azitabira arimo 4 yo hanze y’u Rwanda ndetse n’atatu yo mu Rwanda.

Ayo mu Rwanda ni Mako Sharks yateguye irushanwa, Cercle Sportif de Karongi ndetse na Kigali Sporting Club.

Andi makipe 4 ni ayo muri Uganda, Whales Swim Academy Entebbe, Silverfin Academy Swim Club, Aquatics Academy Kampala na Hertz Swim Club.

Hazakina abahungu n’abakobwa, abafite imyaka 8 no munsi ya yo, 9 na 10, 11 na 12, 13 na 14 ndetse na 15 kuzamura.

Bazarushwa mu nyogo zitandukanye nka Freestyle metero 50, 100, 200 ndetse na 400. Backstroke metero 50 na metero 100.

Hari kandi Breaststroke metero 50, 100 na 200. Butterfly metero 50 na metero 100. Hari Kandi Individual Medley metero 100 na 200 (umukinnyi kurushanwa ku giti cye ariko akoresheje inyogo zose butterfly, backstroke, breaststroke na freestyle).

Iri rushanwa rizasozwa n’icyiciro cya ’Relays’ aho baba bakina nk’ikipe, igice kimwe kizakinwa bavanze abahungu babiri n’abakobwa babiri mu gihe ikindi ikipe imwe izaba ari abahangu bane indi ari abakobwa bane.

Mako Sharks yari yegukanye irushanwa ry'umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top