Siporo

Amakipe mwihebeye mu Rwanda amaze kwiyubaka ate? Menya abo amaze kwinjiza n’abayasohotsemo, abarenga 30 baraguzwe(AMAFOTO)

Amakipe mwihebeye mu Rwanda amaze kwiyubaka ate? Menya abo amaze kwinjiza n’abayasohotsemo, abarenga 30 baraguzwe(AMAFOTO)

Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda bahinduranya amakipe rirashyushye mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse abakurikiranira hafi ibya ruhago bavuga ko abeza bamaze kugurwa, si amakipe yose yagiye ku isoko ariko amwe namwe yamaze kugerayo, tugiye kurebera hamwe ayo makipe yagiye ku Isoko abo yaguze n’abo yarekuye.

Buri mufana wese aba yifuza ko ikipe ye yagura neza kugira ngo izitware neza mu mikino iri imbere, ariko hari aho bimera nka bimwe haba hari icyo umutima ushaka ariko umubiri ukananirwa, cyangwa ngo ubuze Bwana atwara Butuyu byose ni amakarita.

Muri iyi nkuru ISIMBI yagerageje kunyura mu makipe yose yavuzwe ku isoko ngo irebe abakinnyi baguzwe n’abo yarekuye, gusa hari amakipe amwe namwe nubwo yavuzwe ko yasinyishije abakinnyi yo atabyemera ko hari uwasinye, byakomeje kugirwa ubwiru.

Hari ukuba ikipe hari abakinnyi yinjije ariko hari n’abo yarekuye, kubo yarekuye turareba abamaze gusinyira andi makipe(turabageraho tuvuga ikipe basinyiye) cyangwa abo ikipe yabwiye kujya kwishakira ahandi.

APR FC

APR FC ni ikipe yageze ku isoko mu ba mbere, iyi kipe ifashwa n’ingabo z’igihugu yamaze kugura abakinnyi batandatu yo yaranabatangaje kumugaragaro.

Hari myugariro Aimable Nsabimaba wakiniraga Police FC, Kwitonda Alain Bacca usatira anyuze ku mpande wakiniraga Bugesera FC, rutahizamu wakiniraga Rayon Sports, Mugisha Gilbert, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Mugisha Bonheur wari intizanyo ya Heroes muri Mukura VS na myugariro Karera Hassan wakiniraga AS Kigali, base basinye imyaka 2.

Iyi kipe yatandukanye na Byiringiro Lague na Manzi Thierry bagiye gukina hanze y’u Rwanda, umunyezamu Rwabugiri Umar, Mushimiyimana Mohammed na Danny Usengimana bari basoje amasezerano ariko babwirwa kwishakira ahandi.

Yongereye kandi amasezerano abakinnyi nka Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif, Rwabuhihi Aime Placide, Niyomugabo Claude na Nizeyimana Djuma.

AS Kigali

Nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup, AS Kigali nayo yageze ku isoko hakiri kare, imaze gusinyisha abakinnyi barimo rutahizamu Saba Robert wavuye muri Kiyovu Sports, umunyezamu Ntwari Fiacre wari intizanyo ya APR FC muri Marines, myugariro Rugwiro Herve, Uwimana Guilain ukina mu kibuga hagati na Niyibizi Ramadhan bavuye muri Etincelles, amakuru kandi kandi avuga ko banamaze kumvikana na Mugheni Kakule Fabrice azayikinira umwaka utaha w’imikino, bose basinye imyaka 2.

AS Kigali ikaba yarongereye amasezerano Kalisa Rashid.

Police FC

Ntabwo umwaka ushize wagenze neza nk’uko babyifuza, bityo ikaba yaragiye ku isoko igura Hakizimana Muhadjiri ukina inyuma ya rutahizamu, Nsabimana Eric Zidane ukina mu kibuga hagati bakiniraga AS Kigali, yaguze kandi ba rutahizamu Danny Usengimana wakiniraga APR FC na Twizerinama Onesme wa Musanze FC, bose basinye imyaka 2 uretse Muhadjiri wasinye umwe.

Yongereye amasezerano abakinnyi barimo Nduwayo Valeur, Ntirushwa Aime, Moussa Omar na Nshuti Dominique Savio.

Rayon Sports

Ni imwe mu makipe yageze ku isoko nyuma, ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe, iyi kipe imaze imyaka 2 abarimo rutahizamu Mico Justin na myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney bakiniraga Police FC, Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United na Mugisha Francois Master wakiniraga Bugesera FC. Iyi kipe kandi yemeje Masudi Djuma nk’umutoza mukuru.

Kiyovu Sports

Nyuma y’igenda ry’umutoza Ndayiragije Etienne, yahise yemeza Haringingo Francis nk’umusimbura we, iyi ntabwo yemera ko hari umukinnyi yasinyishije ndetse abakinnyi batatu bivugwa ko bamaze gusinyira iyi kipe ari bo Nkinzingabo Fiston na Benedata Janvier bavuye muri AS Kigali na Mugenzi Bienvenue wavuye muri Marines FC, iyi kipe ivuga ko bakiri mu biganiro batarasinya.

Gasogi United

Iyi kipe ni imwe mu makipe yatangiye kwiyubaka na shampiyona itararangira aho yasinyishije Armel Ghislain wavuye muri Kiyovu Sports, Yawanendj Christian Theodore ukomoka muri Centrafrique, Hassan Djibrine Ibrahim, umunya – Chad wakiniraga Etincelles, abanyezamu babiri, Serge Ntagisanayo wakiniraga Marines FC na Ndajigimana Leandre wasinye imyaka 5, yasinyishije kandi myugariro Abdulkarim Hakizimana wakiniraga Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

Iyi kipe kandi yemeje Ntarengwa Aimable nk’ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’ikipe(Team Manager), yanongereye amasezerano myugariro Yamini Salum.

Bugesera FC

Iyi kipe yamaze gusinyisha imyaka ibiri abakinnyi babiri barimo Baransananikiye wakiniraga Bumamulu FC yo mu Burundi, na Kagaba Obed wakiniraga AS Muhanga.

Marines FC

Iyi kipe nayo yasinyishije abanyezamu babiri, Matabaro Assuman wakiniraga Vision Jeunesse Nouvelle na Shema Innocent wakiniraga Musanze FC.

Kugeza ubu amakipe nka Musanze FC, Mukura VS, Gorilla FC, Etincelles, Rutsiro FC na Espoir FC niyo makipe bivugwa ko atarongeramo amaraso mashya.

Nsabimana Aimable asinyira APR FC
Kwitonda Alain Bacca wakiniraga Bugesera FC yasinyiye APR FC
Bonheur yari intizanyo ya Heroes muri Mukura VS
Nsengiyumva Ir'shad yasinyiye APR FC
Karera Hassan asinyira APR FC
Mugisha Gilbert yasinye imyaka 2 muri APR FC
Rutahizamu Saba Robert ni umukinnyi wa AS Kigali ubu
Rugwiro Herve yerekeje muri AS Kigali
Ntwari Fiacre yasinyiye AS Kigali
Muhadjiri(ufite umupira) na Zidane(ushaka kuwumwaka) berekeje muri Police FC
Danny Usengimana yasubiye muri Police FC
Onesme bivugwa ko yamaze gusinyira Police FC
Mico Justin ni umukinnyi wa Rayon Sports
Muvandimwe JMV yasinyiye Rayon Sports
Umurundi wasinyiye Bugesera FC
Djibrine yasinyiye Gasogi United
Matabaro Assuman yasinyiye Marines FC
Shema Innocent yakiniraga Musanze FC, yagiye muri Marines FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Elissa
    Ku wa 19-07-2021

    Turabakund kd twishikiyeko amakipe yacu yamaze guhaha abingenz

IZASOMWE CYANE

To Top