Siporo

Amakipe wategaho muri shampiyona y’u Rwanda muri iyi weekend

Amakipe wategaho muri shampiyona y’u Rwanda muri iyi weekend

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, harakomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 hakinwa umunsi wa 20.

Uyu munsi hateganyijwe imikino 5 ni mu gihe indi mikino yose izakinwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makipe afite amahirwe yo kuba yatsinda imikino yayo, ku buryo uwashaka yayishoraho imitungo.

Turagendera ku isesengura byibuze ry’imikino 5 iheruka guhuza ayo makipe ndetse n’uko ahagaze uyu munsi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022

Bugesera FC vs Mukura VS (Bugesera Stadium)

Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe, Mukura VS yayitsinzemo 3, Bugesera FC itsinda 1 banganya umwe. Ku rupapuro Mukura VS niyo ihabwa amahirwe kuko imaze imikino 6 idatsindwa ni mu gihe Bugesera FC imaze 4 nta ntsinzi, gusa Bugesera biragoye ko yatakaza umukino wa 5 yikurikinya, uwatega kuri uyu mukino yagura gutsinda cyangwa kunganya kwa Mukura VS iri bube iri mu rugo (x2).

Gicumbi FC vs Gorilla FC (Gicumbi)

Ni amakipe yombi amaze guhura 1 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umukino uheruka Gicumbi yatsindiye Gorilla i Kigali 1-0. Aya makipe niyo ari inyuma ku rutonde rwa shampiyona aho anganya amanota 14. Uwatega kuri uyu mukino yagura gutsinda kwa Gicumbi (1).

APR FC vs Gasogi United (Kigali Stadium)

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, iraza kuba yakiriye Gasogi United itarayitsinda na rimwe. Uwatega yashyiraho gutsinda kwa APR FC (1).

Rutsiro FC vs Marines FC (Umuganda Stadium)

Ni amakipe yombi yakirira imikino yayo i Rubavu kuri Stade Umuganda, umukino uheruka Marines yatsinze 1-0, ni nawo mukino wabahuje wonyine muri shampiyona. Marines iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22, Rutsiro ifite 20 iri ku mwanya wa 11. N’ubundi Marines niyo ihabwa amahirwe yo gutahukana uyu mukino cyangwa se kubonekamo ibitego bitarenze 2 (2) cyangwa (-2.5).

Musanze FC vs Kiyovu Sports (Ubworoherane)

Uyu ni umukino witezwe na benshi, Kiyovu Sports ya kabiri inganya amanota na APR FC, iraba yasuye Musanze FC ya 6, kuva shampiyona yatangira yatsindiwe umukino umwe ku kibuga cyayo, ni mu gihe Kiyovu Sports iheruka gutsindira Musanze iwayo 2017. Ni umukino wagura kubonekamo igitego kirenze 1 cyangwa ukayigura gutsinda cyangwa kunganya kwa Kiyovu Sports (+1.5) cyangwa (X2).

Ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022

Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium)
Police FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 29, AS Kigali ni iya 5 n’amanota 31. Mu mikino 4 iheruka Police FC ntiyabashije gutsinda AS Kigali, yabatsinze 3 banganya 1. Ni umukino watega ko ushobora kubonekamo ibitego bitarenze 2, utakora ibyo ukagura gutsinda kwa AS Kigali. (-2.5) cyangwa (2).

Etoile del’Est vs Rayon Sports (Ngoma Stadium)

Aya makipe yahuye rimwe muri shampiyona, Rayon Sports yayitsinze 1-0, n’uyu mukino uzabera i Ngoma, abantu bagura itsinzi ya Rayon Sports.

Etincelles vs Espoir FC (Umuganda Stadium)

Mu mikino 3 iheruka guhuza aya makipe, Etincelles FC yatsinzemo 2 batsindwa umwe. Ntabwo Espoir FC irabasha gutsindira Etincelles i Rubavu. Ni umukino abantu batega bagura kwinjizanya (Y) cyangwa ukayigura gutsinda wa Etincelles (1).

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • GAB
    Ku wa 23-10-2022

    Andika Igitekerezo Hano HY

IZASOMWE CYANE

To Top