Siporo

Amarangamutima y’umukinnyi Munyaneza Didier nyuma yo kwibaruka umwana

Amarangamutima y’umukinnyi Munyaneza Didier nyuma yo kwibaruka umwana

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare wa Benediction Ignite na Team Rwanda, Munyaneza Didier arashima nyuma y’uko we n’umugore we Niyomubyeyi Joselyne bibarutse.

Muri werurwe 2020 nibwo Mbappe n’umugore we, Niyomubyeyi Joselyne bapfushije umwana wabo w’imfura amaze ukwezi kumwe avutse.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mbappe yavuze ko Imana yasubije gusenga kwabo nyuma y’inkuru mbi yamvikanye nyuma ya Tour du Rwanda 2020.

Ati“ Mwaramutse neza nshuti nimumfashe gushima Imana yumvise gusenga kwacu ku bw’inkuru itari nziza yumvikanye nyuma ya tour of Rwanda(Tour du Rwanda 2020), muri aka kanya turimo gushima Imana.”

Uyu mwana wa Munyaneza Mbappe n’ubwo abitangaje uyu munsi ariko umwana wabo amaze amezi 3, yavutse mu Kuboza 2020.

Munyaneza Didier w’imyaka 23 na Niyomubyeyi Joselyne bakoze ubukwe ku wa ku wa 28 Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi watangiye gusiganwa ku magare muri 2016 muri Benediction ari yo akirimo, ari mu myiteguro ya Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Mbappe mu mwaka wa 2018 yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uwa cyenda muri rusange.

Mu mwaka wa 2019, yegukanye Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo

Didier na Joselyne bakoze ubukwe muri 2019
Munyaneza Didier ari mu byishimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top