Siporo

Amarangamutima y’umukobwa wa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye APR FC nyuma y’umwaka se yitabye Imana

Amarangamutima y’umukobwa wa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye APR FC nyuma y’umwaka se yitabye Imana

Umwaka urashize uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana, umukobwa we akaba yagaragaje ko atakwizera ko umwaka ushize amubonye bwa nyuma.

Mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2021 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu muryango w’abakunzi ba siporo by’umwihariko uwa APR FC ko uwahoze ari umuyobozi w’iyi kipe, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2021.

Kuri iyi nshuro ubwo hashize umwaka umwe yitabye Imana, umukobwa we Urujeni Musemakweli yagaragaje amarangamutima ye, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

Ati “Ntabwo nakwizera ko hashize umwaka nkubonye bwa nyuma Papa. Ku bw’impamvu runaka, umwaka umwe bituma twizera ko koko wagiye. Nkumbuye uburyo watumye buri wese muri twe yumva adasanzwe kandi akunzwe.”

"Warakoze ku bintu byose wanyigishije; agaciro ko kwihangana n’ubugwaneza, ubunyangamugayo no kwitanga. Ubuzima bwawe bwose wabayeho wiyubashye. Warakoze kunyigisha ibintu byose nzi kandi mpagararaho."

Mu Gushyingo 2019 nibwo Lt. Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzunzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hari nyuma y’imyaka 3 ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, inshingano yahawe nyuma yo kuba Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard).

Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

Ari perezida w’iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by’Amahoro(2014 na 2017) n’ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top